Umuhanzi Meddy usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Bruce Melodie, bahuriye muri studio ndetse banafatana amafoto yabyukije amarangamutima y’abakoresha imbuga nkoranyambaga.
Bruce Melodie amaze iminsi muri Amerika, aho yitabiriye igitaramo yahuriyemo na Shaggy baririmbanye mu bitaramo bya iHeartRadio Jingle Ball Tour.
Ni igitaramo cyaririmbyemo Flo Rida, AleXa, Paul Russell, Big Time Rush, P1Harmony n’abandi.
Nyuma yo gukora iki gitaramo cyabaye ku wa 28 Ugushyingo, Bruce Melodie yanze kuva muri Amerika adasuye mugenzi we, Meddy.
Hagiye hanze amashusho aba bombi bari kuririmbana indirimbo ya Melodie yise Selebura banahererekanya gitari, ubona bayicuranga bishimye.
Ntabwo aba bahanzi bigeze bagira byinshi bavuga bijyanye no kuba hari indirimbo baba bakoranye cyangwa ibindi birenze amashusho n’amafoto byabo.
Gusa ku mbuga nkoranyambaga benshi babasabye gukorana indirimbo. Bamwe bagaragaza ko bakwishimira kubona Meddy winjiye mu muziki uhimbaza Imana, Melodie yongera kumugarura mu kibuga cy’iz’Isi.