Icyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana Nomthie Sibisi wo muri Afurika y’epfo agiranye yitabiriye ikiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 28/11/2023 cyabereye muri Hill View hotel. Ni ikiganiro cyibanze ku mitegurire y’iki gitaramo kizabera muri Intare Conference Arena ku Gisozi.
MC Gatabazi Fidele ayobora Drups family mu ijambo rye ry’ikaze yasobanuriye itangazamakuru icyatumye baritumaho .
Nyuma yo kwakira buri wese mu bari bitabiriye icyo kiganiro cyari Kiyobo na Dj Spinn yabwiye abitabiriye iki kiganiro ko intego y’iri tsinda ari ukuzana Abantu kuri Kristo by’umwihariko urubyiruko.Yakomeje atangaza ko iki gitaramo cyo kuri iki cyumweru bamaze umwaka wose bari mu myiteguro yacyo.
Yakuye benshi mu rujijo doreko hari abibazaga aho iri tsinda ryo mu Rwanda ryamenyaniye n’uyu muhanzi ufite wo muri Afurika Yepfo ufite izina riremereye kurusha imwe mu mijyi yo muri kiriya gihugu kizwiho kugira impano nyinshi,
Yasobanuye ko SIBISI yamenye iri tsinda biturutse ku ndirimbo zo muri Afurika Y’epfo Basubiragamo bakazishyira kuri social Media zirimo na Instagram bagakora Tagging ,aza kwandikirana na Mugisha Patrick uyobora Drups Band ,baravugana kugeza ubwo banaganiriye ku kuba uyu muririmbyi yaza mu Rwanda.
Uyu munya Afurika y’epfo nawe akaba yarishimiye kubona itsinda ryo mu Rwanda ribasha kuririmba mu ndimi zirimo iki Zulu kandi bakaririmba neza.
Yanakomoje ku rindi tsinda rizaturuka I Burundi ariryo Best Sounds Band rizaturuka mu gihugu cy’u Burundi, Iri Tsinda ry’I Burundi niryo ryabisabiye kuzaza gufatanya na Drups band ,iki kifuzo kikaba cyarahawe umugisha,
True promises na Dominic Ashimwe na New Melody ifatwa nk’iyabyaye Drups Band kuko abaririmbyi benshi baririmba muri New Melody niryo tsinda rya 1 rigiye kubakorera nyuma ya True Promises yahakoreye Live Recording.
Yavuzeko ubuzima bwe bwose abumaze muri Gospel dore ko yatangaje ko yaririmbaga muri korali uhereye muz’abana aza gukomereza mu itsinda rya Joyce Celebration rimwe mu matsinda akomeye cyane muri Afurika y’epfo ,yashimiye itsinda rya Drups Band kubwo kumutumira ndetse yishimira kuba ari kumwe n’abanyarwanda
yongeraho kandi ko abanyarwanda ari abanyamugisha.
Abajijwe uko yamenye iri tsinda,Yagize ati” Ati “Icyo nibuka ni uko narebye video zabo baririmbaga indirimbo za korali yacu nkumva binkoze ku mutima. Nahise nifuza kuba ndi kumwe nabo, gusa mvugishije ukuri narabishimiye cyane kuko ni ikintu kidasanzwe kubona abantu bakora ibintu nk’ibi byongeyeho ari urubyiruko.”
Abajijwe niba na hano mu Rwanda azakora azaririrmbana ingufu nkizo asanzwe akorana na ba Benjamin dube. Yasubije ati”In God,We Trust( Yagize ati”Hamwe n’Imana azakora iby’ubutwali(Sibisi).
Nomthie Sibisi ni umwanditsi w’indirimbo, umuramyi, umuyobozi wo kuramya no guhimbaza Imana akaba n’umushabitsi. Uyu mutegarugori watangiye kuririmba akiri muto akunze kuvuga ko gukora umuziki ari cyo kintu cya mbere ingingo ze zumva vuba.
Yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo “UJesuLo yasohoye mu mwaka wa 2018, “Unkulunkulu”, “Ngowele Uyingowele”, “My God”, “My Heart My Experience” yafashwe mu buryo bwa ’live recording’ ikaba imwe mu ndirimbo zikomeje kwandika amateka muri kiriya gihugu.
Umwe mu banyamakuru yabajije uko iri tsinda rizwiho udushya ryakiriwe muri sosiyete ya Gospel,Emelyne umwe mu baririmbyi baririmba muri Drups Band arasubiza ati” urubyiruko rwakiriye neza iri tsinda,Ariko abakuru ntiabahise babyumva bitewe n’imibyinire idasanzwe .Gusa yongeraho ko kuri ubu abakuru batangiye kubyumva.
Itsinda rya Drups Band Ni itsinda ryatangiye hagamijwe kwigisha gucuranga ingoma (drums) binyuze mu ikoranabuhanga (online) ritangijwe na Mugisha Patrick na Mugisha Yves.
Nyuma ni bwo haje igitekerezo cyo gusubiramo indirimbo z’abandi rikomeza kwaguka ari na ko ryinjiragamo amaraso mashya y’abanyempano b’abacuranzi ndetse n’abaririmbyi.
Zimwe mu ndirimbo zasubiwemo n’iri tsinda harimo Old school ya Joyous Celebration, indirimbo za James & Daniella n’izindi.
Nyuma yo kwigarurira imitima ya benshi, hatekerejwe kuba bakora indirimbo zabo bwite bahera ku ndirimbo “Gakondo yanjye” bakoranye na David L.
Ni ku nshuro ya 2 iri tsinda rikoze igitaramo kiremereye. Mu mwaka wa 2022, iri tsinda ryakoze igitaramo gikomeye cyabereye muri Bethesda Holy Church aho bari batumiyemo James na Daniella, Bosco Nshuti, Alexis Dusabe, Elie Bahati, True Promises, Boanegers n’abandi.
Ni igitaramo bise God First Edition One cyanafatiwemo amashusho y’indirimbo zirimo “Afite imbaraga Yesu” yakozwe mu buryo bwa Live.
Kuri ubu umuntu ushaka kugura itike yo kuzajya gutaramana n’iri tsinda, ashobora kugura itike yo kwinjira mu gitaramo akoresheje code 773365 ku muyoboro wa MTN. Ukeneye itike ushobora no guhamagara izi nimero: +250782650811; +250788543650.
Kugura amatike mbere y’igitaramo ni byo byiza kandi birahendutse. Mu myanya isanzwe ni 5,000 Frw, muri VIP ni 10,000 Frw, muri VVIP ni 20,000 Frw naho SPONSOR ni 50,000 Frw.
Ku munsi w’igitaramo amatike azaba yongerewe igiciro aho mu myanya isanzwe itike izaba igura 7,000 Frw, muri VIP ari 15,000 Frw, muri VVIP ari 25,000 Frw, Sponsore yo izaguma kuri 50,000 Frw.