SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Bruce Melodie yacanye umucyo ku rubyiniro hamwe na Shaggy muri Amerika
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Bruce Melodie yacanye umucyo ku rubyiniro hamwe na Shaggy muri Amerika
Imyidagaduro

Bruce Melodie yacanye umucyo ku rubyiniro hamwe na Shaggy muri Amerika

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/11/29 at 5:57 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Umunhanzi Itahiwacu Bruce  ukunzwe  nka  Bruce Melodie yahuriye ku rubyiniro ‘bwa mbere  na Shaggy bakoranye indirimbo ‘When she’s around’ mu ruhererekane rw’ibitaramo ‘iHeartRadio Jingle Ball’ biri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aba bahanzi bombi bataramiye abasaga ibihumbi 15 mu gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Texas cyafunguye ibindi bizaba mu rwego rwo gufasha abatuye Amerika no kuyindi migabane kurangiza umwaka wa 2023 bari mu byishimo ari nako batangira umwaka wa 2024.

Ni ubwa mbere Bruce Melodie ataramiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nawe yumvikanisha ko abigezeho binyuze mu kwagura umuziki we akawushyira ku rwego Mpuzamahanga kugeza ubwo yanabashije gukorana indirimbo na Shaggy wamamaye muri Jamaica.

Ubwo yashyiraga hanze iriya ndirimbo, Bruce yavuze ko gukorana na Shaggy ari inzozi zabaye impano, kuko kuva akiri muto yinjira mu muziki yakundaga Shaggy.

Mu muhango wo gutanga ibihembo bya Trace Awards muri Kanama 2023, Bruce yaririmbye iyi ndirimbo ayifatanya na Shaggy hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

 

Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 27 Ugushyingo 2023, yabashije guhura ‘bwa mbere’ na Shaggy barakaganira, ndetse mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri bitabiriye ikiganiro cya Radio Kiss Fm yo muri Amerika bagaruka ku rugendo rwo gukora iyi ndirimbo.

Mu gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Texas, Bruce Melodie yasanganiye Shaggy ku rubyiniro baririmbana ‘When she’s around’. Uyu muhanzi wavukiye i Kanombe yari yizihiwe, kandi yaserutse afite ibendera ry’u Rwanda mu kugaragaza inkomoko ye.

Shaggy nawe yari afite idarapo rya Jamaica. Uyu muhanzi avuga ko asanzwe akora ibi bitaramo buri mwaka, mu rwego rwo gufasha abantu kwizihiza iminsi Mikuru.

Basoje kuririmbana iyi ndirimbo, Shaggy yafashe umwanya abwira abitabiriye iki gitaramo ko Bruce Melodie ari uwo mu Rwanda, kandi ko ari inshuti ye.

Bruce Melodie yavuze ko afite urwibutso rudasaza kuri Shaggy, kuko mu 2008 yataramiye mu Rwanda mu gitaramo cya MTN nta bushobozi afite bwo kwitabira igitaramo cye’.

Bruce Melodie yavuze ko yakuze ari umufana ukomeye wa Shaggy, ku buryo kuba atarabashije kwitabira igitaramo cya Shaggy Kigali abifata nk’igihombo gikomeye.

Yavuze ati “Byari mu 2008! Eehhh uribuka n’igihe byabereye [Shaggy abwira Bruce].  Nari umusore muto cyane ugerageza kwinjira mu muziki, nyuma numva ko Shaggy agiye kuza i Kigali nagombaga kujyayo ariko sinari mfite amafaranga yo kwishyura kugirango ninjire.” Akomeza ati “Ubu ndashimira Imana ko ndi kumwe na Shaggy. Ibi ni byiza cyane.”

You Might Also Like

Bwiza yashyize hanze amashusho y’indirimbo Nasara ashimira Producer Loader wamubaye hafi mu rugendo rwe

Umunyarwenya Dr Kingsley wigaruriye imitima y’abanyarwanda agiye gukorera igitaramo I Kigali

Kera kabaye Kenny Sol yasohotse muri 1:55 AM

Asinah Erra yagejeje ikirego cy’umunya-eritrea uherutse kumukubita urushyi muri RIB

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Nsanzabera Jean Paul November 29, 2023 November 29, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Dj Brianne yabatijwe mu itorero rya Elayono Pentecost Blessing Church,

June 9, 2024
Andi makuru

1000 Hills event igiye gutanga ibihembo byiswe “Rwanda Women in Business Awards 2024

February 26, 2024
Imyidagaduro

Dj Sonia ahanganye naba dj bibikomerezwa mu bihembo bya Youth Excellence Awards (YEA)

February 20, 2024
Andi makuru

Amateka y’Intwari z’u Rwanda zitanze zikarubera urumuri

February 1, 2023
Imyidagaduro

Element yaciye impaka ashimangira ko indirimbo sikosa igomba gusohoka

August 8, 2024
Iyobokamana

Israel Mbonyi agiye gusubira gukorera igitarmo mu bubiligi

February 26, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?