Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatakaje umukino wa kabiri wayihuje na Kenya ku gitego 1-0 muri CECAFA y’Abatarengeje imyaka 18 iri kubera i Nairobi.
N ‘umukino wabaye ku wa Kabiri, tariki 28 Ugushyingo 2023, ubera i Kisumu muri Kenya yakiniraga imbere y’abafana bayo bari bagiye kuyishyigikira ari benshi.
Saa Yine za mu gitondo ni bwo Umusifuzi w’Umunya-Sudan, Nelson Baein, yatangije umukino ku mpande zombi, abasore b’Umutoza Salim Babu batangiza umupira.

Igitego cya mbere muri uyu mukino cyabonetse ku munota wa 37 ubwo Stanley Omondi yacengaga Hoziyana Kennedy, agahereza umupira mugenzi we Aldrine Kibet wateye ishoti rikomeye riruhukira mu izamu.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rw’u Rwanda ubwo Umutoza Kayiranga Jean Baptiste yakuragamo Ndayishimiye Barthazal agashyiramo Rukundo Olivier.
Umukino warangiye u Rwanda rubuze intsinzi, rutakaza imbere ya Kenya ku gitego 1-0.


Ikipe y’Ihihugu yaherukaga gutsinda Somalia igitego 1-0, izasubira mu kibuga ku wa Gatanu, tariki 1 Ukuboza 2023, ikina na Sudani saa Munani z’amanywa.