SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Amb Alliah Cool yegukanye igihembo mu irushanwa rya Great Achiever Awards muri Nigeria
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Amb Alliah Cool yegukanye igihembo mu irushanwa rya Great Achiever Awards muri Nigeria
Andi makuruImyidagaduro

Amb Alliah Cool yegukanye igihembo mu irushanwa rya Great Achiever Awards muri Nigeria

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/11/27 at 6:53 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Umukinnyi  wa filime, Amb Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool ari mu byishimo nyuma kwegukana igihembo cya Great Achiever Awards bitangirwa muri Nigeria bihabwa abagize uruhare mu iterambere ry’ikiremwamuntu na sosiyete muri rusange.

Ni igihembo yahawe mu ijoro rya tariki 26 Ugushyingo 2023, nyuma y’amasaha make yari amaze kunyuza ubutumwa ku rubuga rwa Instagram avuga ko ubu ari gusubiramo neza ijambo aribuvuge ngo atagira abo asebya

Uyu  mukobwa uri  mu bakunzwe cyane  ku mbuga  nkoranyambaga nyuma yo gushyiraho  ubwo butumwa benshi  mu bamukurikira  bamweretse ko inama yigiriye ariyo kandi ari byiza  kutiheb aigihe cyose .

Alliah Cool na  bagenzi be  babana mu itsnda  rya  Kigali Boss  Babies  bamaze iminsi mu gihugu cya Nigeria  aho bagiye mu gikorwa cyo kumurika   Filime igaruka ku buzima bwabo bwa buri munsi, mbere y’uko ijya hanze.

Alliah Cool mbere y’uko we na bagenzi be bahaguruka i Kigali mu gitondo cyo ku  wa 8 Ugushyingo 2023, yatangarije itangazamakuru  ko bagiye kwerekana filime ku bafatanyabikorwa.

Ati “Muri Nigeria hari ibigo twaganiriye ku mushinga wacu bifuza gukorana natwe, rero tugiye kubamurikira aho ugeze barebe uko bimeze hanyuma twanzure uko filime yacu izasohoka n’aho izasohokera.”

Alliah Cool yavuze ko nyuma yo kumvikana n’abazerekana iyi filime aribwo noneho bazayimurika ku mugaragaro yaba muri Nigeria ndetse n’i Kigali.

Kuva itsinda rya Kigali Boss Babes ryashingwa, bahise batangira umushinga wo gukora filime igaruka ku buzima buhenze aba bakobwa babamo umunsi ku wundi.

Ni filime yafatiwe mu bihugu bitandukanye aba bakobwa bakunze gutemberamo, ifatirwa muri hoteli akomeye yaba mu Rwanda no hanze yarwo yewe hari n’amashusho yayo yafatiwe mu ndege.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

Nsanzabera Jean Paul November 27, 2023 November 27, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

M1 yashyize hanze indirimbo nshya yafashijwemo n’icyamamare Jordan Hoechlin

February 20, 2023
Andi makuru

Umunyarwandakazi Dj Alisha arakekwaho kuba kidobya mu rukundo rwa Zari na Shakib

February 27, 2024
Andi makuruUbukungu

MTN Rwanda yiseguye kubo yishyuje telephone za macye macye baratazifashe

August 28, 2024
Andi makuru

Ifoto ya Perezida Kagame akina n’umwuzukuwe yazamuye imbamutima za benshi ku mbuga nkoranyambaga (Amafoto)

February 24, 2023
Andi makuru

Tanzania :Polisi yaburijemo imyigaragambyo y’urubyiruko

August 12, 2024
Andi makuru

Burundi: Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe agiye kujyanwa mu bushinjacyaha

April 27, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?