Nyuma y’uko uruganda rwo mu Rwanda mu myidagaduro rukomeje gutera imbere amarushanwa y’abahanzi akomeje kuba menshi kuri iyi nshuro mu Rwanda hagiye kuba irushanwa rihuriza hamwe abaririmba karaoke .
Iri rushanwa ryiswe Karaoke King and Queen ryateguwe na Alaphat Entertainment rigamije guhitamo umusore n’umukobwa uzi kuririmba neza aho uzahiga abandi
Mu kiganiro n’itangazamakuru Nkuramuruge umuyobozi wa Alaphat Entertainment yavuze ko iri rushanwa baritekereje mu rwego rwo gukomeza guteza imbere abaririmba Karaoke kugira ngo nabo babashe kwiteza imbere mu buzima bwabo nkuko abanda bahanzi batunzwe n’akazi bakora .
Yavuze ko iri rushanwa rizatangira tariki ya 30 Ugushyingo 2023 aho abahantana bazatangira ibikorwa byo kwigaragaza bizwi nka Road show mu ntara zitandukanye z’u Rwanda .
Umunyarwenya Seth ubarizwa muri Zuby Comedy uzaba ariwe mushyushya rugamba muri iri rushanwa we yavuze ko iri rushanwa barishyiriweho mu rwego rwo guteza imbere abaririmba Karaoke kuko bazabyungukiramo byinshi kandi bizaba ari igihe cyiza cyo kugaragaza ibyo bakora kandi bizatuma baruhaho kubona akazi ahantu hatandukanye nko mu mahoteli ndetse no mu tubari dutandukanye mu gihugu .
Yakomeje avuga ko uzitwara neza bizatuma aruhaho kumenyekana mu gihugu hose kabone ko iryo rushanwa rizajya rinyuma Live ku isibo Tv ndetse no mu binyamakuru bitandukanye mu gihugu .
Ku bijyanye n’amatora Alaphat yavuze ko bizajya bikorerwa ku rubuga rwa nonehoevents.com aho amanita 40% azava mu majwi yo kuri murandasi ,naho 40% akazatangwa n’akanama nkemurampaka ,20% akazava muko umutu azaba yigaragaje muri road show. Gutira ijwi rimwe ni amafaranga 100 umuntu akaba yemerewe gutora inshuro zise zishoboka .
Biteganyijwe ko amatora azarangira tariki ya 1 Mutarama 2024 naho umunsi wa Finale ube tariki ya 27 Mutarama aho uzaba uzahiga abandi mu bahungu no mu bakobwa azahembwa miliyoni 2 naho uzaba yarakunzwe n’abantu benshi we ahembwe miliyoni imwe .
Iki gikorwa cyo gutora King and queen muri Karaoke cyatewe inkunga na Active Technology company,Home Land Bar & Restaurant,Relax Bar &Restaurant ,Top Glass Dealers Ltd ,Isibo Tv na Inyarwanda ndetse ni bindi bitangazamakuru .