Guhera ku wa 25 Ugushyingo 2023, abahanzi bari guhatanira ibihembo bya Isango na Muzika Awards bagiye gutangira gutaramira abakunzi babo mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ni ibitaramo bigiye guhera mu Ishuri ‘Maranyundo Girls School’ riherereye mu Karere ka Bugesera ndetse byitezwe ko bizakomereza no mu tundi duce.
Ku ikubitiro ibi bitaramo bizatangirana na Alyn Sano uzafatanya na Bwiza gususurutsa abanyeshuri biga muri ‘Maranyundo Girls School’.
Ni ibitaramo bizakomereza muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye ku wa 2 Ukuboza 2023, ku wa 9 Ukuboza 2023 bizasorezwe i Karama ahazwi nka Norvège.
Ibi bitaramo bitangiye mu gihe abahanzi barimo Danny Nanone, Alyn Sano, Malani Manzi, Juno Kizigenza, Prince Kiiiz, Josh Ishimwe, Tom Close, Gad, Big Fizzo n’Itorero Inganzo Ngari bakomeye kuyoboye abandi mu majwi mu byiciro bahatanyemo.

