Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ya Argentine bakomeje kugaragaza agahinda batewe n’abafana babo bakubiswe na polisi ya Brésil mu mukino batsinzemo iki gihugu igitego 1-0 mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Uyu mukino wabaye mu rukerera rwo ku wa Gatatu, tariki 22 Ugushyingo 2023, aho Ikipe y’Igihugu ya Brésil yari yakiriye iya Argentine mu mukino w’abakeba ku Mugabane wa Amerika y’Epfo.
Ubwo umukino wari ugiye gutangira, hari kuririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu cya Brésil, abafana b’iki gihugu n’aba Argentine batangiye gushyamirana bapfa imyanya yo kwicaramo birangira bifashe indi ntera hitabazwa polisi.
Polisi yahageze, inanirwa guhosha izo mvururu itangira gukubita abafana ba Argentine ibintu birakomera cyane, byatumye umukino ukererwaho iminota 30.
Abakinnyi b’amakipe yombi bagerageje kwegera abafana babasaba gutuza ariko ntacyo byatanze kugeza aho umunyezamu wa Argentine, Emiliano Martínez, yuriye atangira gufata ikibando cy’umupolisi umwe wari uri gukubita abafana.
Amakipe yombi yasubiye mu rwambariro yamazemo iminota 22, abakinnyi bagarutse bishyushya iminota itatu, umukino ubona gutangira. Warangiye igitego cyo ku munota wa 63 cyatsinzwe na Nicolás Otamendi ari cyo gitandukanyije impande zombi.
Nyuma y’umukino mu burakari bwinshi, abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ya Argentine bakomeje kugaragaza izi mvururu nk’akarengana kakorewe abafana babo.

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Argentine, Lionel Messi yavuze ko polisi yari ishishikajwe no gukubita abafana ba Argentine.

Yagize ati Twabonye uburyo bakubitaga abantu kandi na bwo byarabaye ku mukino wa nyuma wa Copa Libertadores. Wabonaga ari byo bibashishikaje kurusha umukino.”
Yakomeje avuga ko bahisemo gusubira mu rwambariro kuko ari bwo buryo bari bizeye umutekano wabo.
Ati “Twagiye mu rwambariro kuko bwari bwo buryo bwiza bwo guturisha buri kimwe.”
Myugariro w’Ikipe y’Igihugu ya Argentine, Lisandro Martínez utakinnye uyu mukino kubera imvune, yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram avuga ko Abanya-Brésil ariko bahora.
Ati “ Ni ikimwaro kubona polisi ya Brésil ikora biriya bintu. Ese ubundi bishoboka bite? Tuzabona ibintu nka biriya kugeza ryari? Ni ko bihora (muri Brésil).”
Gutsindwa uyu mukino byatumye Brésil ijya mu mazi abira kuko ari umukino wa gatatu itakaje mu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.

Polisi yakubise abafana bamwe barakomereka
Ikipe y’Igihugu ya Argentine iyoboye iri tsinda n’amanota 15 mu mikino itandatu imaze gukina, Uruguay ni iya kabiri n’amanota 13, Colombia ifite 12 na Venezuela ifite icyenda. Brésil iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota arindwi.
Iki Gikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada kizitabirwa n’amakipe 48, bityo ku Mugabane wa Amerika y’Epfo amakipe atandatu ya mbere azabona itike y’ako kanya, mu gihe iya karindwi izaca mu Mikino ya Kamarampaka.