Pastor Julienne Kabanda yatangaje ko Grace Room Ministries ishingiye ku iyerekwa yagize,Imana ikamutuma kubwiriza imitima ya benshi iguye umwuma ndetse anakomoza ku giterane ngarukamwaka kirimo gutegurwa aho kigiye kuba ku nshuro ya Gatanu.
Pastor Julienne Kabanda avuga ko ubwo yagiraga iyerekwa yabonye umukororombya wanditseho ngo ” My Grace is sufficient” ngo nibwo yamenye ko bazitwa Grace Room Ministries .Ngo Imana yohereje umugore iwe atazi ndetse wigeze kugira uburwayi bwo mu mutwe , amubwira ibintu byose yanyuzemo Imana ikamukiza.
Uyu mugore winjiye iwe bataziranye yaramubwiye ati ” Tinyuka ugende Imana izagukoresha ibikomeye ukize benshi”.
Uyu mugore yaramubajije ati ” Uranzi?”.
Ati” Wamenya ko nigeze kurwara mu mutwe nkanatoragura amashashe?. Julienne ati” oya”.Yamuganiriye ubuzima bwe bubabaje yaciyemo amubwira amagambo akomeye.
Ati ” Imana irambwiye ngo tinyuka ugende, izagukoresha iguhe abantu benshi bakube hafi”.
Ngo guhera uwo munsi Julienne yateguye igiterane cyasize amateka mu buzima bwe.
Agaruka ku giterane ngarukamwaka kirimo gutegurwa, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ugushyingo 2023 ,Pastor Julienne Kabanda yasobanuye ibyitezwe birimo kuramya,gusenga no gutambutsa amashimwe.
Iki giterane ngarukamwaka cya Grace Room Ministries kizaba ku ya 3 kugeza ku ya 10 Ukuboza 2023 , kibere i Nyanza ya Kicukiro mu Rusengero rushya rwabo.
Pastor Kabanda yadutangarije kandi ko iki giterane kizaberamo ibyiza byinshi ndetse ko gifite umwihariko, kuko hazabamo gushima Imana birambuye no kwishimira byinshi byagezweho birimo n’amashimwe azatambutswa ku bana bafashijwe kuva mu biyobyabwenge n’abandi bafashijwe mu bundi buryo.
Pastor Julienne Kabanda yavuze ku bikorwa Grace Room Ministries ikora birimo gufasha imbabare, kwigisha urubyiruko kuva mu biyobyabwenge ndetse abihannye bagafashwa kwigishwa imyuga yabateza imbere, gufasha abacikishirije amashuri, kurihirira abatishoboye amazu yo kubamo n’ibindi.