SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Gisubizo Merci wa APR Volleball yasabye imbabazi umutoza
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Gisubizo Merci wa APR Volleball yasabye imbabazi umutoza
Imikino

Gisubizo Merci wa APR Volleball yasabye imbabazi umutoza

Muhire Jimmy
Last updated: 2023/11/20 at 11:30 AM
Muhire Jimmy
Share
2 Min Read
APR VC ntiyahiriwe n’iri rushanwa
SHARE

Umukinnyi wa APR Volleyball, Gisubizo Merci uherutse kuvusha amaraso umutoza we, yemeye amakosa yakoze ndetse ayasabira imbabazi avuga ko atazongera.

Mu mpera z’icyumweru gishize mu mikino ya Volleyball iguza amakipe yo mu Bihugu bituruka mu Karere ka Gatanu ‘Zone V Volleyball Club Championship 2023’ yaberaga muri BK Arena, hagaragayemo igikorwa cyo gukubita cyagawe na benshi.

Hari mu mukino wahuzaga APR VC na Police VC yayitsinze amaseti 3-0, maze ubwo umukino wari ugeze ku iseti ya Kabiri, Gisubizo Merci akubita umutwe umutoza we wungirije, Rwanyonga Mathieu.

Gisubizo Merci uherutse kuvusha amaraso umutoza we

Ubwo uyu mutoza yasabaga akaruhuko kazwi nka time-out, uyu mukinnyi yavuye mu kibuga akeka ko ari we bagiye gusimbuza, maze asohoka abwira uyu mutoza we nabi.

Ubwo uyu mutoza yafataga uyu mukinnyi mu gatuza amusobanurira ko atari we yari agiye gusimbuza, umukinnyi yahise amukubita umutwe ku mazuru ndetse ava amaraso.

Gusa nyuma yo gusanga yarakoze amakosa adakwiye, Gisubizo yasabye imbabazi uyu mutoza ndetse n’Abanyarwanda muri rusange kuri iyi myitwarire yanenzwe na benshi.

Uyu mukinnyi yabicishije mu ibaruwa yandikiye Rwanyonga, agaragaza guca bugufi ndetse avuga ko ibyo yakoze atazabyongera ukundi.

Uretse gusaba imbabazi umutoza yakubise, Merci yanazisabye Abanyarwanda n’abakunzi b’umukino wa Volley muri rusange.

 

 

Yasoje avuga ko aya makosa yakoze, atazayongera ukundi kandi yiyemeje gukomeza gufasha ikipe ye mu gihe yaba ahawe imbabazi.

 

Uyu musore ni umwe mu beza bakina umukino wa Volley mu Rwanda ndetse utanga icyizere cy’ejo hazaza he, ariko ukigorwa n’imyitwarire mibi.

 

APR VC ntiyahiriwe n’iri rushanwa

You Might Also Like

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

Muhire Jimmy November 20, 2023 November 20, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

PDG Brenda Thandi yegukanye igihembo cy’umushoramari wahize abandI mu bihembo bya GIFA D’OR

November 11, 2024
Andi makuru

#Kwibuka30 : Inshuti z’U Rwanda kw’isi hose zacanye urumuri rw’icyizere (Amafoto)

April 8, 2024
Andi makuru

Ku bwa burembe noneho ingabo za SADC zigiye gukurwa muri RDC

March 14, 2025
Imikino

Ivan Minnaert yagizwe umutoza mushya wa Gorilla FC

February 19, 2024
Imyidagaduro

Umuhanzi Igor Bee uri kuzamuka vuba yashyize hanze indirimbo yise Yahuzo (Video)

February 22, 2023
Imikino

Cristiano Ronaldo yashegeshwe n’urupfu rwa Pele

December 30, 2022

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?