Umuvugizi w’Inkiko Mutabazi Harrison yatangaje ko CG (Rtd) Gasana Emmanuel yamaze kujuririra icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare cyo kumufunga iminsi 30.
Icyemezo cy’urukiko cyasomwe ku wa Gatatu, tariki 15 Ugushyingo mu 2023, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare rutegeka ko akurikiranwa afunzwe kubera ko hari impamvu zikomeye zishobora gutuma abangamira iperereza.
Nyuma y’icyo cyemezo CG(Rtd) Gasana Emmanuel wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yahise ajurira asaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare ko rwategeka ko akurikiranwa ari hanze agaragaza n’ibyo anenga imikirize y’urubanza mu Rukiko rwabanje.
Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi yabwiye IGIHE ko Gasana yamaze kujuririra icyo cyemezo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare asaba ko yarekurwa agakurikiranwa adafunzwe. Yagaragaje ko hataratangwa itariki ubujurire bwe buzaburanishirizwaho, ariko ko ari muri iki cyumweru.
CG (Rtd) Gasana Emmanuel akurikiranyweho ibyaha birimo gusaba no kwakira indonke ngo akore ikiri mu nshingano ze no gukoresha ububasha mu nyungu ze bwite.
CG (Rtd) yaburanye ahakana ibyaha akurikiranyweho, asaba Urukiko ko yakurikiranwa adafunzwe, anagaragaza ko afite uburwayi butatu kandi bukomeye bityo ko Urukiko rwategeka ko akurikiranwa adafunzwe.
Urukiko rwateye utwatsi impamvu Gasana Emmanuel yari yatanze z’uburwayi butatu, ruvuga ko Igororero rizamuha uburenganzira bwo kwivuza uko abishaka byanaba ngombwa akajya anavurirwa hanze y’Igororero kuko amategeko abiteganya.
Urukiko rwagaragaje ko rwashingiye kuba ngo aramutse akurikiranywe adafunzwe yabangamira iperereza kuko ngo ari umuntu wabaye umusirikare ku rwego rwo hejuru, aba umupolisi wo ku rwego rwo hejuru ndetse anayobora uru rwego. Rwavuze ko ubumenyi n’ubunararibonye afite yabukoresha mu buryo buziguye cyangwa butaziguye abangamira iperereza rigikorwa.
Rwavuze ko ingwate yatanzwe n’uwamusabaga kumwishingira, Dr Kamugundu David, ifite agaciro ka miliyoni 307 Frw iramutse yemewe byabangamira ubutabera n’iperereza.
Urukiko rwavuze ko uregwa we n’abamwunganira bafite iminsi itanu yo kujuririra iki cyemezo uhereye igihe Urukiko rwasomeye uyu mwanzuro.
Kuri ubu afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere mu gushyira mu bikorwa icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare.
CG (Rtd) Gasana yafunzwe nyuma y’umunsi umwe ahagaritswe mu mirimo yo kuyobora Intara y’Iburasirazuba ku wa 25 Ukwakira 2023, aho Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwahise rutangira iperereza ku byaha akurikiranyweho