SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Imbamutima z’ Umwunganizi wa Manirakiza Theogene nyuma y’irekurwa rye
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Imbamutima z’ Umwunganizi wa Manirakiza Theogene nyuma y’irekurwa rye
Andi makuru

Imbamutima z’ Umwunganizi wa Manirakiza Theogene nyuma y’irekurwa rye

Ahupa Radio
Last updated: 2023/11/17 at 2:30 PM
Ahupa Radio
Share
2 Min Read
SHARE

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko Umunyamakuru Manirakiza Théogene afungurwa by’agateganyo agakomeza gukurikiranwa ari hanze ku cyaha cyo gukangisha gusebanya.

Ku wa 25 Ukwakira 2023, Nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko Manirakiza afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu Igororero rya Nyarugenge riri mu Murenge wa Mageragere.

Ni icyemezo Manirakiza n’Ubwunganizi bwe mu mategeko bahise bajuririra.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Ugushyingo 2023, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe umwanzuro ko afungurwa by’agateganyo.

Me Jean Paul Ibambe  nyuma y’irekurwa by’agateganyo rya  umukilliya we Manirakiza  Theogene yadutangarije ko yishimiye  icyo cyemezo cyafashwe n’ Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge

Yagize ati “Yego, nibyo, Urukiko rwisumbuye rutegetse ko arekurwa agakurikiranwa adafunze.”

Me Ibambe yakomeje agira ati”Birashimishije kubera ko ni cyo twasabaga, ko naho yakurikiranwa, byifuze yakurikiranwa adafunze, kuko amategeko arabyemera ni n’uburenganzira bwe.”

Ubushinjacyaha buvuga ko Manirakiza yashyize ibikangisho ku munyenari witwa Nzizera Aimable.

Uyu Nzizera yaje kwandika ibaruwa iha imbabazi Manirakiza ariko uyu munyamakuru ayitera utwatsi mu Rukiko.

Mu bihe bitandukanye uyu munyemari ngo yari yagiye yishyura amafaranga uyu munyamakuru kugira ngo areke gutangaza inkuru bivugwa zashoboraga kumwanduriza isura.

Mu bugenzacyaha ndetse no mu Rukiko Manirakiza yemeye ko yafatanywe ibihumbi 500 ariko bidafitanye isano n’ibikangisho kuko bwari ubwishyu bw’akazi gashingiye ku masezerano.

Urukiko  kandi rwategetse Manirakiza Theogene kandi  ko azajya yitaba urukiko  buri wa gatanu w’icyumweri kandi atemerewe kurenga umujyi wa Kigali atabimenyesheje  urukiko.

 

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Ahupa Radio November 17, 2023 November 17, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Miss Tina Uwase na Murumuna we bahaye ababyeyi babo impano y’ inzu n’Imodoka

December 19, 2023
Imyidagaduro

Itorero Intayoberana rigiye gukorera igitaramo muri Kenya

March 7, 2024
Andi makuru

Ku nshuro ya 2 hagiye gutangwa ibihembo bya Video Vixen Awards 2025

February 24, 2025
Andi makuru

Abanyamerika bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi boherejwe gukomereza igihano iwabo

April 9, 2025
Andi makuru

Ibigo 10 byahize ibindi byegukanye ibihembo muri Karisimbi Consumers Choice Awards 2024 (Amafoto)

May 22, 2024
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yasangije abanyamerika ubuzima abanyarwanda babayemo mu nkambi

February 2, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?