Rurangirwa Wilson benshi uzwi nka Salongo wamamaye ku mbuga nkoranyambaga, yasezeranye n’umugore we.
Ni ibirori byabereye muri Salle Polyvalente ya Paroisse Saint Pierre Cyahafi ku Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.
Ni ubukwe bwatunguye benshi batiyumvishaga uko umugabo uvuga ko ari umupfumu agiye gusezerana imbere y’Imana asize imigenzo ye akoresha mu bupfumu.
Ni ubukwe bubaye nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa wabaye tariki 2 Nzeri 2023 asaba umugore we Muzirankoni Joseline bamaranye imyaka isaga 11 babana ndetse bafitanye abana babiri.
Muri ubu bukwe bwa Salongo hagaragaye ibyamamare batandukanye barimo Eric Senderi waririmbiye abageni, Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka “Ndimbati” muri Sinema Nyarwanda, Pasiteri Niyonzima Claude, n’abandi.
Basezeraniye kuri Salle Polyvalente ya Paroisse Saint Pierre Cyahafi ku Kimisagara, icyakora basezeranyijwe n’umudivantiste.
Indirimbo zacuranzwe ni izisanzwe zikoreshwa muri Kiliziya Gatolika mu birori nk’ibi by’ubukwe.
Ubusanzwe iyo abageni basezeranye, bimenyerewe ko impeta bambikwa ijya mu rutoki rwa kabiri uturutse ku gahera ku kiganza cy’ibumoso.
Ikindi cyaranze ubu bukwe ni abasore bi bigango bagenda bahanagura inkweto ye, Imodoka na moto by’agaciro bizatuma ubu bukwe butibagirana mu bukwe bwinshi bw’ibyamamare mu Rwanda.



















