SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Eric X Dealer yahakanye icyaha cyo kwiba telefone ya The Ben
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Eric X Dealer yahakanye icyaha cyo kwiba telefone ya The Ben
Imyidagaduro

Eric X Dealer yahakanye icyaha cyo kwiba telefone ya The Ben

Gossip Kigali
Last updated: 2023/11/13 at 11:55 AM
Gossip Kigali
Share
3 Min Read
SHARE

Ndagijimana Eric uzwi nka X-Dealer ukekwaho kwiba telefone ya The Ben, yaburanye mu bujurire ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ahakana icyaha ndetse anasaba ko yakurikiranwa adafunze.

Telefoni ya The Ben yibwe ku wa 30 Nzeri 2023 i Burundi aho yari afite ibitaramo.

Nyuma y’iperereza ryakozwe byagaragaye ko iyo telefoni iri gukoresha umunara wo mu Rwanda mu Karere ka Nyarugenge ari nabwo uyu Ndagijimana yaje gutabwa muri yombi.

Ubushinjacyaha bwaje kumuregera Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rumusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ngo bukomeze iperereza kuko telefoni yari itaraboneka.

Icyemezo cy’Urukiko kimufunga by’agateganyo cyasomwe kuwa 23 Ukwakira 2023, bivuze ko amaze iminsi 20 muri Gereza.

Yahise ajuririra icyo cyemezo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarungege, asaba ko yakurikiranwa ari hanze.

Yagaragaje ko mu bo bari bicaranye i Burundi nta muntu wigeze abazwa ngo agaragaze ko ari we wibye iyo telefoni kandi ari bo bashoboraga kubibona byoroshye.

Yavuze ko ubuhamya bwatanzwe butizewe kuko hari nk’aho uwitwa Musinga yavuze ko hari gahunda yo kwiba telefoni ya The Ben, ko ndetse hari abari biteguye kubishyura miliyoni 5 Frw nibikorwa.

Abari bashyizeho icyo giciro ntabwo bigeze bavugwa.

Ndagijimana yavuze ko yatunguwe n’uko ari we wafashwe ngo yibye iyo telefoni

Umwunganira mu mategeko yagaragaje ko Urukiko rw’Ibanze rwagaragaje ko kuba Ndagijimana yaragiye kwicara mu mwanya wa The Ben, byaba impamvu ikomeye yo kumukekaho icyaha.

Mu rukiko rw’ibanze, havugiwemo ko telefoni ya The Ben yibwe ubwo yari ahagurutse agiye ku rubyiniro hanyuma Ndagijimana agahita ajya mu mwanya we.

Ashimangira ko urukiko rutari rukwiye kubishingiraho ruvuga ko ari impamvu ikomeye ituma akekwaho icyo cyaha kandi aho yari yicaye hari n’abandi bantu.

Uruhande rwa Ndagijimana rugaragaza ko kuba telefoni yaragaragaye ku minara yo mu Rwanda, bidasobanura ko ari we wayibye kuko icyo gihe ku itariki ya 2 Ukwakira 2023 Abanyarwanda bose bari i Burundi bari batashye.

Yavuze ko umukiliya we yari akwiye gukurikiranwa ari hanze, byagaragara ko icyaha kimuhama akaba yayishyura.

Uyu munyamategeko yemeye ko yamwishingira kuko atatoroka ubutabera.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko nubwo bigaragazwa ko agaciro ka telefoni ari miliyoni 1,5 Frw hirengagizwa ko hari ibyari bibitswemo ari nabyo uwayibye yashakaga.

Umucamanza abajije agaciro k’ibyari bibitswemo, uhagarariye Ubushinjacyaha yavuze ko batarasoza iperereza bityo ko hataramenyekana agaciro k’ibyari muri telefoni n’uko byahungabanyije uwibwe.

Umushinjacyaha yagaragaje ko Ndagijimana yakurikiranyweho icyaha nyuma yo guhuza ibikorwa bitandukanye yakoreye mu Burundi birimo no kuba Muyoboke Alex yaramukubise urushyi ngo amuziza ko yibye amatike.

Ubushinjacyaha bwasabye ko icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kigumaho, hagakomeza iperereza ukekwa afunzwe.

Icyemezo cy’Urukiko kizasomwa ku wa 17 Ugushyingo 2023.

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Gossip Kigali November 13, 2023 November 13, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Umuteramakofi John Cooney yitabye Imana ku myaka 28

February 10, 2025
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yasangije abanyamerika ubuzima abanyarwanda babayemo mu nkambi

February 2, 2024
Andi makuru

Abaturage 170 baguye mu gitero cy’Ubwiyahuzi muri Sudani

December 13, 2024
Imyidagaduro

ZeoTrap,Bushali,Nel Ngabo,Ariel wayz na Kevin Kade binjije abanyamusanze muri noheli neza

December 27, 2024
Imyidagaduro

Tanzania Umuhanzi Nezo B yishwe n’umugore

June 22, 2023
Imyidagaduro

Element EléeeH yahembuye imitima y’inkumi z’I Kampala zimurundaho amashilingi

November 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?