Abagize umuryango w’umukinnyi wa filime muri Nigeria, John Okafor wamamaye nka Mr. Ibu, bavuze ko agiye gucibwa ukuguru kubera impamvu z’ubuvuzi.
Umuryango we wabitangaje wifashishije urubuga rwa Instagram rw’uyu mugabo, uvuga ko abaganga bafashe uyu mwanzuro nyuma yo kubona nta yandi mahitamo bafite yatuma akomeza kubaho.
Urakomeza uti “Ibi byabanje kudukomerera twese, ariko twari dufite kubyakira kuko ni ko kuri kwa nyako kuri we.’’
Mr. Ibu w’imyaka 62 yamamaye muri filime nyinshi muri Nigeria zirimo ‘Keziah’, ‘9 Wives’, ‘Mr. Ibu in London’ n’izindi nyinshi.
Umuryango we ntabwo wigeze utangaza icyateye uburwayi bugiye gutuma acibwa ukuguru kumwe, ahubwo uvuga ko amaze kubagwa inshuro zirindwi ndetse akaba asigaje indi nshuro imwe ari nayo bazamuca ukuguru.
Ibinyamakuru bitandukanye muri Nigeria byatangaje ko amwe mu mafaranga yifashishijwe mu kuvuza Mr. Ibu, yatanzwe na Bukola Saraki wahoze ari Perezida wa Sena muri Nigeria.
Umuryango we uri gusaba abafana b’uyu mugabo n’abandi bamwifuriza ineza kwishyura amafaranga asigaye kwishyurwa ariko ntuvuge umubare wayo. Bamwe ariko ntabwo bari kubyumva ukuntu icyamamare nk’uyu mugabo yabura amafaranga yo kwivuza.
Gusa, muri Nigeria abantu benshi bakunze kwivuriza mu mavuriro yigenga bigatuma bishyura amafaranga y’umurengera. BBC ivuga ko umukinnyi wa filime uri ku rwego rwo hejuru nk’utwo Mr. Ibu ariho muri Nollywood nibura yishyurwa amadorali 3 700 [angana na 4.554.700 Frw] kuri buri filime agaragayemo.