SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Weasel yifurije Teta Sandra Isabukuru nziza mu mitoma iryoshye
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Weasel yifurije Teta Sandra Isabukuru nziza mu mitoma iryoshye
Imyidagaduro

Weasel yifurije Teta Sandra Isabukuru nziza mu mitoma iryoshye

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/11/07 at 9:37 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Umuhanzi  wo mu gihugu cya  Uganda Douglas Mayanja  uzwi nka  Weasel manizo nyuma y’ibihe  bibi yagiranye n’umugore we  Teta  Sandra  ,kuri  ubu aba bombi  bameranye neza cyane  nyuma y’ibyo  bibazo  banyuzemo mu rukundo rwabo .

Ibi  bigaragarira  uburyo aba bombi basigaye basangiza ababakurikira  ku mbuga  nkoranyambaga zabo uburyo bari mu munyenga w’urukundo mu rugo rwabo , bikaba byongeye  kugaragara ubwo Weeasel anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze yateye imitoma imitoma  iryoshye umugore Teta  Sandra ku munsi w’isabukuru ye .

Uyu mugabo yifurije isabukuru nziza umugore we, agaragaza ko yamubereye urumuri mu buzima bwe.

Ni ubutumwa Weasel wamamaye mu itsinda rya Goodlyfe yanyujije ku rubuga rwa Instagram yifuriza Sandra Teta isabukuru nziza.

Yanditse ati “Wabereye urumuri ubuzima bwanjye ndetse nzagushimira iteka. Isabukuru nziza umwiza cyane dusangiye ubuzima.’’

Ubu buryohe bw’urukundo rwa  Teta Sandra na  Weasel buje  nyuma y’amezi atandatu  Teta Sandra asubiye i Kampala,aho  ubwo yageraga ku kibuga cy’indege yakiriwe na Weasel ndetse uyu mugabo yamushyiriye indabo ku kibuga cy’indege cya Entebbe, amakuru avuga ko kugeza ubwo umubano wabo wari umeze neza cyane.

Mu nkuru zitandukanye ziherutse kujya hanze, Weasel yagiye agaragaza ko akunda Teta Sandra bikomeye, ntatinye guhishura ko yikosoye ku mafuti yose yamukoreraga.

Weasel akunze kubwira itangazamakuru ryo muri Uganda ko we n’umugore we bari gutegura ubukwe, icyakora ntabwo itariki yabwo iramenyekana.

Sandra Teta asigaye agaragaza ko mu rugo bameranye neza. Nko mu ijoro ryo ku wa 12 Kamena 2023, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, yifurije isabukuru nziza umugabo we wari wujuje imyaka 38 y’amavuko amwifuriza kurama mpaka abonye abazukuru babo n’abandi bazabakomokaho.

https://www.instagram.com/p/CzRgp2RrO2A/?utm_source=ig_web_copy_link&igshid=MzRlODBiNWFlZA==

You Might Also Like

Bwiza yashyize hanze amashusho y’indirimbo Nasara ashimira Producer Loader wamubaye hafi mu rugendo rwe

Umunyarwenya Dr Kingsley wigaruriye imitima y’abanyarwanda agiye gukorera igitaramo I Kigali

Kera kabaye Kenny Sol yasohotse muri 1:55 AM

Asinah Erra yagejeje ikirego cy’umunya-eritrea uherutse kumukubita urushyi muri RIB

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Nsanzabera Jean Paul November 7, 2023 November 7, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Rihanna na A$ap bagiye kwibaruka umwana wa gatatu

May 6, 2025
Imikino

Umunyezamu wa APR FC yasabye imbabazi abafana

February 22, 2024
Imyidagaduro

Tom Close yasubitse igitaramo yari yateguye cyo guca agasuzuguro ka Tems

March 11, 2025
Andi makuru

RDC : Sosiyete icukura amabuye y’abashinwa irashinjwa kwangiza agace kari m’ Umurage w’isi wa UNESCO

December 10, 2024
Andi makuru

Lt Gén Masuzu yasabye ingabo za FARDC guhagukura zishikamye zikirukana M23

May 22, 2025
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yitabiriye Inama yiga ku burezi n’ubumenyi muri Mauritanie

December 9, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?