Rurangirwa Wilson wamenyekanye nk’Umupfumu salongo nyuma yo gusana akanakwa umukunzi we Muzirankoni Joselyne bagiye gusezerana imbere y’Imana .
Uyu mugabo uzwiho ubuhanga mu kuvura gakondo akoresheje imiti ya Kinyarwanda aho benshi bakunda kuvuga ko ari umuhanga mu kuvura amarozi ndetse n’izindi ndwara zibikatu ziba zarananiranye mu baganga ba Kizungu yatangaje ko agiye gusezerana n’umukunzi we Joselyne.
Uyu mugabo w’umunyamashyengo cyane yadutangarije ko nyuma y’imihango yo gusaba no gukwa yabaye tariki ya 02 Nzeri 2023 I Kiziguro mu ntara y’iburasirazuba .
Yakomeje atubwira ko imihango y’ubukwe bwabo izabanzirizwa no gusezerana imbere y’Imana tariki ya 11 Ugushyingo 2023 muri Paruwasi Mwamikazi w’Intumwa i Nyamata mu karere ka Bugesera
Aba bombi mu buzima basanzwe babana aho bafitanye abana babiri.


