Nyuma y’imyaka 17 itsinda ry’Abanya-Kenya rya Sauti Sol rivutse, ryakoze igitaramo cya nyuma gishyira iherezo ku rugendo rwaryo mu muziki.
Sauti Sol yashimishije abakunzi bayo mu bitaramo bibiri yakoze birimo icyabaye ku wa 2 no ku wa 4 Ugushingo 2023. Ni ibitaramo byari byiswe ‘Sol Fest’ byabereye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, aho amatike yabyo yacurujwe agashira.
Umuraperi w’Umunya-Kenya, Nyashinski wanahuriye mu ndirimbo na Sauti Sol bise “Short N Sweet’’ ni umwe mu bahanzi baririmbye muri iri serukiramuco iri tsinda ryasezereyemo abakunzi baryo.
Ubwo yari ari ku rubyiniro Nyashinski yasubiragamo amagambo agira ati “Long Live Sauti Sol’’ asobanuye mu kinyarwanda ati “Ramba Sauti Sol’’. Aya magambo yatumye abakunzi b’iri tsinda batashakaga ko ritandukana bavuza akaruru bagaragaza ko rizabahora ku mutima.
Muri iki gitaramo gisoza iserukiramuco ‘Sol Fest’ cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Ugushyingo 2023, Bien Baraza wari mu nkingi za mwamba za Sauti Sol, yavuze ko bari bamaze imyaka 17 bitoza uko bazitwara. Ati “Twitoje imyaka 17 twitegura iki gitaramo cyacu cya nyuma
Muri Gicurasi 2023, nibwo Sauti Sol yari yatangaje ko igiye gutandukana. Iri tsinda ryabitangaje ribinyujije mu itangazo ryashyize ku mbuga nkoranyambaga.
Iri tangazo ryashimiraga abafana babaye hafi iri tsinda mu gihe cyose ryari rimaze rikora umuziki, rikagaragaza ko Bien-Aimé Baraza, Willis Chimano na Savara Mudigi bari barigize buri wese agiye kwita ku mishinga ireba ahazaza he, bakazakomeza gukorana bya hafi nk’inshuti ndetse n’abantu bari bahuriye mu bushabitsi.
Abagize iri tsinda bari bamaze igihe buri wese yirwanaho ndetse bamwe bari baratangiye gushyira hanze ibihangano.
Sauti Sol ni itsinda ry’Abanya-Kenya rigizwe na Bien-Aimé Baraza, Savara Delvin Mudigi, Willis Austin Chimano na Polycarp Otieno wacurangaga guitar. Ryari rimaze kubaka ibigwi dore ko ryatangiye umuziki mu 2005.