SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Antony J. Blinken ku kibazo cy’umutekano muri RDC
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Antony J. Blinken ku kibazo cy’umutekano muri RDC
Andi makuru

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Antony J. Blinken ku kibazo cy’umutekano muri RDC

Ahupa Radio
Last updated: 2023/11/06 at 6:38 PM
Ahupa Radio
Share
3 Min Read
U.S. Secretary of State Antony Blinken meets Rwandan President Paul Kagame at the President’s Office in Urugwiro Village in Kigali, Rwanda August 11, 2022. Andrew Harnik/Pool via REUTERS
SHARE

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yongeye kugirana ikiganiro kuri telefoni n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony J. Blinken, cyibanze ku bibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ni ibiganiro Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byemeza ko byatanze umusaruro, cyane ko byanagarutse ku ngamba zafatwa mu guhosha amakimbirane mu gihugu cy’abaturanyi, binyuze mu nzira za Politiki zirimo n’izatangiye ku rwego rw’Akarere.

Ubutumwa bwatangajwe na Village Urugwiro buragira buti: “Uyu munsi, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro bitanga umusaruro n’Umunyamabanga wa USA Anthony Blinken, ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, no kuba hakenewe guhosha amakimbirane n’ingamba za politiki zikenewe mu kuyakemura.”

Ubwo butumwa bukomeza bugira buti: “Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rushyigikiye byimazeyo gahunda z’ibiganiro byo ku rwego rw’Akarere bigamije kugarura amahoro n’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu Karere kose.”

Perezida Kagame yaherukaga kuganira na Blinken kuri telefoni tariki 15 Kanama 2023, ahanagarutswe kuri iyi ngingo y’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Icyo gihe Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zagaragaje ko zishyigikiye ko umwuka mubi uri hagati  y’u Rwanda na RDC wahoshwa binyuze mu nzira ya diplomasi ndetse anasaba ko buri ruhande rwafata ingamba zihamye mu gukemura ibi bibazo.

Ibi biganiro bibaye mu gihe imirwano ikomeye yongeye gushyamiranya inyeshyamba za M23 n’ingabo za Congo (FARDC) zifatanyije n’ihuriro ry’inyeshyamba Wazalendo ndetse n’umutwe w’iterabwoba wa FRDLR.

Binavugwa ko M23 ikomeje kwisubiza ibice yari yararekuye nyuma yo kubona ko Guverinoma ya RDC idashaka kubahiriza ibyo yiyemeje kugira ngo ibibazo bihari bikemuke mu mahoro, Abanyekongo bahejejwe ishyanga bongere batahuke.

Guhera ku Cyumweru taliki ya 5 Ugushyingo, M23 yigaruriye uduce twa Nyakabingu, Kabalekasha, Burungu na Rushebeshe, two muri Teritwari ya Masisi, ndetse ikaba ikomeje kurwana yerekeza mu cyerekezo cy’Umujyi wa Goma.

Mu nama yabereye i Luanda muri Angola mu mpera z’icyumweru gishize, Abakuru b’Ibihugu byo mu Majyepfo y’Afurika bagaragaje ko bahangayikishijwe cyane n’umutekano muke ukomeje gufata intera mu Burasirazuba bwa RDC, banenga M23 ko kuba yubuye intwaro bivuze ko yarenze ku masezerano yo guhagarika intambara.

Mu gihe imirwano ikomeje, Abanyarwanda babiri bo mu Karere ka Rubavu ni bo bamaze kumenyekana ko bakomerekejwe n’ibisasu byayobeye ku butaka bw’u Rwanda mu minsi ishize, ibyo bikaba bigaragaza uburyo ibibazo by’umutekano muke muri RDC ari umutwaro uremereye ku Rwanda.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Ahupa Radio November 6, 2023 November 6, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Rayon Sports yahagaritse umutoza wayo Mohamed Wade!

January 14, 2024
Imyidagaduro

Urukiko rwo mu Bwongereza rwasabiye Chris Brown gufungwa Iminsi 30

May 17, 2025
Andi makuru

Ubujurire bwa Apôtre Yongwe bwatewe ishoti

December 4, 2023
Imyidagaduro

Itorero Intayoberana rigiye gukorera igitaramo muri Kenya

March 7, 2024
Imyidagaduro

Umuhanzi Davido yasesekaye i Kigali

August 17, 2023
Imyidagaduro

Anita Pendo ahatanye mu bihembo bya ‘Ladies in Media Awards 2023’bibera muri Ghana

February 19, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?