Umutoza wa Bugesera fc Nshimiyimana Eric yicariye inkono ishyushye nyuma y’umusaruro muke iyi kipe ifite muri shampiyona y’ikiciro cyambere cy’umupira w’amaguru.
Amakuru ava muri iyi kipe aratangaza ko Komite Nyobozi y’Ikipe ya Bugesera FC izakora inama ku wa Gatatu tariki 8 Ugushyingo 2023 yiga ku hazaza h’umutoza Eric Nshimiyimana n’umusaruro nkene w’Ikipe.
Mu mikino 10 ya Shampiyona imaze gukinwa, Bugesera FC imaze gutsinda imikino ibiri gusa inganya itatu iri ku mwanya wa 13 n’amanota icyenda inganya na Sunrise ya nyuma gusa bagatandukanyea n’umubare w’ibitego.
Mu ikipe ya Bugesera fc hari amakuru avuga ko hari abatangiye gukemanga umusaruro w’Umutoza Nshimiyimana Eric, bikavugwa ko ku meza y’ibiganiro hazaganirwa ku cyakorwa ngo umusaruro nkene w’Ikipe ushakirwe igisubizo.
Perezida wa Bugesera Fc Gahigi Jean Cloude ntiyishiye umusaruro ikipe ye ihagazeho

Nshimiyimana Eric aje yiyongera ku batoza batatu bafite umusaruro utifashe neza ari bo Cassa Mbungo André wa AS Kigali iri ku mwanya wa 15, Gatera Mussa wa Gorilla FC na Bizumuremyi Radjab wa Etincelles FC.
Ikipe ya Bugesera iri kumwanya wa 13 k’urutonde rwa shampiyona n’amanota 9 aho ikurikiwe na Gorilla, As Kigali na Sunrise fc zose zinganya amanota .