SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Guinée: Col Dadis Camara uherutse gutoroka gereza yasubijwemo
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Utuntu n'utundi > Guinée: Col Dadis Camara uherutse gutoroka gereza yasubijwemo
Utuntu n'utundi

Guinée: Col Dadis Camara uherutse gutoroka gereza yasubijwemo

Ahupa Radio
Last updated: 2023/11/06 at 10:21 AM
Ahupa Radio
Share
2 Min Read
SHARE

Capt. Moussa Dadis Camara, wahiritse ubutegetsi muri Guinée mu 2008, agatoroka gereza yari afungiyemo mu mpera z’icyumweru gishize, yongeye gufatwa arafungwa.

Yari yatokorokeshejwe mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 4 Ugushyingo 2023, aho i Conakry haramutse humvikana amasasu menshi.

Uwo munsi imodoka za gisirikare ndetse n’Ingabo zibarizwa mu mutwe ushinzwe kurwana aho rukomeye, zagaragaye mu mihanda ndetse urusaku rw’amasasu rwumvikanye hafi y’agace gakoreramo inzego za leta ahitwa Kaloum.

Ntabwo biramenyekana niba Capt. Dadis Camara yaba yari yashimuswe cyangwa kwari ugutorokeshwa gereza n’abari bamushyigikiye.

Umunyamategeko we yabwiye BBC ko yavanywe muri Gereza atabishaka kandi ko adashobora kugerageza gutoroka kuko yizeye ko ubutabera bwa Guinée buzakora akazi kabwo.

Nyuma y’inkuru y’uko Camara yatorokeshejwe, imipaka y’igihugu yahise ifungwa, inzego zitangira kumushakisha n’abo bari batorokanye gereza.

Ureste Moussa Camara, abandi batorokanye bamaze gufatwa.

Barimo Claude Pivi wari Minisitiri w’Umutekano ku ngoma ya Dadis Camara; Blaise Goumou na Moussa Thiégboro.

Abo bose bafunzwe bashinjwa ubwicanyi bwabaye mu gihugu ku wa 28 Nzeri 2009 bwaguyemo abantu 157.

Capt. Moussa Camara akurikiranyweho kuba ari we watanze itegeko ku basirikare bagize uruhare muri ubwo bwicanyi.

Col Moussa Dadis Camara yahise ayobora igihugu kuva ku wa 24 Ukuboza 2008 kugeza ku wa 15 Mutarama 2010.

Uyu mugabo w’imyaka 59 yaje guhunga ajya muri Burkina Faso kubera ibirego yashinjwaga, mbere y’uko agaruka mu gihugu ngo agashyikirizwa inzego z’ubutabera.

Uyu mugabo kimwe na bagenzi be bahakana ibyo bashinjwa bivuye inyuma.

Guinée ubu iyoborwa Col Mamady Doumbouya, wagiye ku butegetsi mu 2021. Ni kimwe mu bihugu umunani byo muri Afurika y’Uburengerazuba no Hagati byabayemo coup d’état mu myaka itatu ishize. Mali, Niger, Burkina Faso, Tchad na Gabon byose biyoborwa n’abasirikare bahiritse ubutegetsi.

 

 

 

You Might Also Like

Tomiko Itooka wari ukuze kurusha abandi kw’isi yitabye Imana ku myaka 116

Meet Amb. Kingsley Amafibe A Vocal Advocate Of Unity and Peaceful Co-existence

Namibia yangiye ubwato bwa MV Kathrin bwari butwaye intwaro muri isarel guhagara ku cyambu cyayo

Bahati Makaca yikomye abategaga urugo rwe iminsi

Donald Trump na Kamala Harris guhurira mu kiganiro mpaka

Ahupa Radio November 6, 2023 November 6, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Kim Kardashian akomeje kugira impungenge kubera imyitware ya Kanye West

March 24, 2025
Ikoranabuhanga

Boeing Ikomeje kwirinda kujyanwa mu nkiko nyuma y’amakosa y’indege ikora

July 8, 2024
Iyobokamana

Imam Muhsin Hendricks washyigikiraga abaryamana bahuje ibitsina yishwe arashwe

February 20, 2025
Imikino

CAN 2023 : RDC na Tanzania zisanze mw’itsinda rimwe

October 13, 2023
Kwamamaza

Kaizen Hotel yatashye ku mugaragaro ibikorwa bishya birimo Gym na Sauna Massage (Amafoto)

June 1, 2024
Imyidagaduro

Abba Marcus Umuhuungu wa Chameleone yikomye abari kuvuga nyina nabi

December 17, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?