Mukaneza Esperance ibi yabigarutseho ejo hashize ku wa Gatanu, tariki 3 Ugushyingo 2023, nyuma y’uko ikipe ye igeze ku mukino wa nyuma itsinze Equity Bank amanota 76-61, igasangayo Kenya Ports Authority zirakina kuri uyu wa Gatandatu, tariki 4 Ugushyingo 2023, saa Moya n’Igice z’ijoro muri Lycée de Kigali.
Yagize ati “Twari twabivuganye n’abakinnyi ko tugomba gutsinda natwe tugakinisha imbaraga kuko Abanya-Kenya basanzwe ari zo badutsindisha. Abakinnyi bacu nubwo bakina boroheje ariko na bo imbaraga barazifite.”
Yakomeje avuga ko ibanga ryabafashije gutsinda Equity Bank ari ugukorera hamwe.
Ati “Urufunguzo rw’uyu mukino kwari ugukorera hamwe ku buryo n’uvuye hanze akomereza aho mugenzi yari agejeje, abakinnyi bose bari biteguye cyane.”
Mukaneza yavuze ko biteguye kwitwara neza imbere ya KPA, cyane ko atari ubwa mbere bagiye guhura muri iri rushanwa.
Ati “KPA ntabwo ari ubwa mbere tugiye guhura muri iri rushanwa kandi iry’uyu mwaka mwarabibonye ko rihindagurika cyane. Ikipe iragutsinda na we ejo ukayitsinda. Dufite icyizere ko intsinzi izaboneka, abafana bazaze badushyigikire nk’uko babikoze kandi natwe tubijeje kubashimisha.”
Twabibutsa ko atari ubwa mbere aya makipe yombi agiye guhura muri iri rushanwa kuko yari kumwe mu itsinda rya kabiri aho KPA yatsinze REG WBBC mu buryo bworoshye amanota 72-42.
Ni umukino utaza korohera iyi kipe ya Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu kuko KPA ni yo kipe itaratsindwa muri iri rushanwa.
Aya makipe yombi kandi yamaze kubona itike yo kuzahagararira Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba ‘Zone 5’ mu Mikino Nyafurika ya ‘FIBA Africa Women Basketball League’ izabera i Cairo mu Misiri tariki 8-17 Ukuboza 2023.


