Umuhanzi Niyibikora Safi Madiba ubarizwa ku mugabane w’Amerika ya Ruguru mu gihugu cya Canada akaba ari naho yakomereje ibikorwa bye by’umuziki agiye gushyira hanze alubumu ye ya mbere yise Back To Life .
Uyu muhanzi wakunzwe cyane ubwo yari mu itsinda rya Urban Boys mu myaka yashize yadutangarije ko agiye gushyira hanze alubumu ye ya mbere nyuma yo gukora ibitaramo afite mu mujyi wa Vancouver tariki 30 Ukuboza 2023 muri uwo mujyi .
Yagize Ati “Njye mfite igitaramo hano muri Vancouver ku wa 30 Ukuboza 2023, ndateganya kumurika album yanjye nshya nise ‘Back to life’. Nyuma yo gutaramira ino aha nzahita ntangira kwitegura gutaha ntaramire abakunzi banjye i Kigali.”
Safi Madiba yavuze ko ubusanzwe yatekerezaga gukorera igitaramo cye mu Rwanda mu mpera z’uyu mwaka, icyakora asanga akwiye kubanza gutaramira abanyarwanda batuye mu Mujyi atuyemo mbere yo gutaha.
Uyu muhanzi yavuze akumbuye gutaramira abakunzi be nyuma y’igihe ahanganye no kubaka ubuzima bwe muri Canada ndetse no kugerageza kuhakorera umuziki cyane ko bwari bushya kuri we.
Album ye iriho indirimbo na ‘Got it’ yakoranye na Meddy, ’Kimwe kimwe’, ’Good Morning’, ’Nisamehe’ yakoranye na Riderman, ’Sound’, ’Remember me’, ’I won’t lie to you’, ’I love you’, ’Kontwari’, ’Hold me’, n’izindi.