Polisi ya Kenya yataye muri yo mbi abagabo babiri bafatanywe inyama z’ihene, ibikoresho byikoranabuhanga ndetse n’imifuka 26 y’urumogi bibye bajya kubihisha mu rusengero.
Inkuru dukesha ibinyamakuru byo muri Kenya bivuga ko ari abaturage batanze amakuru ko ibyo bintu biri muri urwo rusengro rw’itorero African B ryaho muri Kenya, Polisi ihageze yasanze bari kubaga ihene.
JamesTaari komiseri wungirije wa kajiado ya ruguru aho aba bagabo bafatiwe yatangaje ko mu mukwabo bakoze muri urwo rusengero basanzemo imifuka 26 y’urumogi ifite agaciro ka mashiringi ya Kenya Miriyoni 6.
Umwe mu baturage witwa James Muthiga yavuze ko ubujura bw’amatungo bukabije muri ako gace bikaba bikekwa ko ari abo bajura bayiba bakajya kuyarya.Kugeza ubu abo bafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Ongata, bakaba bategereje kugezwa imbere y’Ubutabera .