Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Divine Ikubor uzwi nka Rema akomeje guca uduhigo, aho kuri iyi nshuro yabaye umuhanzi wa mbere ukomoka muri Afurika waririmbye mu birori byo gutanga Ballon d’Or.
Uyu musore yaririmbye muri ibi birori byabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 30 Ukwakira 2023, muri Théâtre du Châtelet i Paris ahatangiwe ibihembo bitangwa na France Football bigahabwa abakinnyi bitwaye neza mu byiciro bitandukanye.
Muri ibi birori rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Argentine na Inter Miami yo muri Amerika, Lionel Messi, niwe wegukanye Ballon d’Or y’umwaka wa 2023 nyuma yo gutorwa nk’umukinnyi mwiza wahize abandi, iba iya munani atwaye.
Lionel Messi w’imyaka 36, wegukanye igihembo gikuru kuruta ibindi, ni ku nshuro ya munani yari agitwaye nyuma y’icya 2009, 2010, 2011, 2012, 2015, 2019 na 2021.
Rema niwe muhanzi watoranyijwe kuririmbamo, aho yaririmbye indirimbo ye yitwa ‘Calm Down’ igezweho.
Uyu muhanzi yaririmbiye imbere y’abakinnyi bakomeye ku Isi, abatoza, miliyoni z’abafana zari zikurikiye n’abandi bafite aho bahuriye n’umupira w’amaguru.
Uyu musore yabaye umuhanzi wa mbere ukomoka muri Afurika uririmbye muri ibi birori. Ubwo yaririmbaga yateye intambwe agenda akora mu ntoki bamwe mu bakinnyi bari bicaye imbere.
Muri iki gihe ‘Calm Down’ uyu muhanzi yahuriyemo na Selena Gomez, yanaririmbye mu birori byo gutanga Ballon d’Or iri guca ibintu ku isi.
Iyi ndirimbo ye iheruka guca agahigo ko kuba indirimbo yumviswe n’abantu miliyari ku rubuga rwa Spotify. Aka gahigo katumye ‘Calm Down Remix’ iba indirimbo ya Afro-Beat yabashije kumvwa n’uyu mubare munini w’abantu.
Kuva iyi ndirimbo yajya hanze muri Gashyantare 2022 yasamiwe hejuru n’abakunzi b’umuziki ndetse guhera ubwo itangira gukundwa birushijeho. Kugeza ubu kuri YouTube imaze kurebwa na miliyoni zirenga 690, ibintu bitarakorwa n’indi ndirimbo ikozwe muri Afrobeat.
Muri Gicurasi uyu mwaka ‘Calm Down’ yaciye agahigo nabwo kuko yinjiye mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi (Guinness des Records) nyuma y’uko ariyo yatangiye iyoboye urutonde rushya rw’indirimbo 20 zari zikunzwe kuri Official MENA Chart.
‘Calm Down’ yanakunze kuza ku rutonde rw’indirimbo zagiye zumvwa na Barack Obama wayoboye Amerika.
Rema yanditse aya mateka mu gihe bagenzi be bakomoka muri Nigeria, Davido na Burna Boy, nabo mu minsi yashize banditse amateka yo kuririmba mu bikorwa bikomeye ku Isi by’umupira w’amaguru.
Davido yaririmbye hasozwa igikombe cy’Isi giheruka cyabereye muri Qatar. Icyo gihe yaririmbye indirimbo y’igikombe cy’isi 2022 yiswe “(Hayya Hayya) Better Together”.
Burna Boy we aheruka kuririmba ku mukino wa nyuma wa Champions League wabaye muri Kamena uyu mwaka, aho igikombe cyegukanywe na Manchester City itsinze Inter Milan.