SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abanyarwenya Doctall Kingsley, Josh2Funny na Phronesis MCA Tricky Sundiata basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Abanyarwenya Doctall Kingsley, Josh2Funny na Phronesis MCA Tricky Sundiata basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Imyidagaduro

Abanyarwenya Doctall Kingsley, Josh2Funny na Phronesis MCA Tricky Sundiata basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/10/29 at 3:02 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Abanyarwenya mpuzamahanga bitabiriye igitaramo cy’urwenya “The Upcoming Diaspora” cyateguwe na Japhet Mazimpaka basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi mu rwego rwo kurushaho kumenya amateka y’u Rwanda.

Aba banyarwenya barimo Doctall Kingsley, Josh2Funny na Phronesis bo muri Nigeria, MCA Tricky wo muri Kenya na Sundiata wo muri Uganda.

Bazengurukijwe ibice bigize Urwibutso rwa Kigali ndetse basobanurirwa byinshi ku mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’uko igihugu cyongeye kwiyubaka.

Urwibutso rwa Gisozi ruri mu Mujyi wa Kigali, rwubatswe mu 1999. Ni rwo runini mu gihugu urebye umubare w’abarushyinguyemo aho abantu basaga 250.000 baruruhukiyemo nyuma yo kuvanwa hirya no hino mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, abavanywe mu nzu biciwemo, abatawe mu myobo n’abaroshywe mu nzuzi ariko amazi akabasubiza ku nkombe.

Nyuma yo kunamira inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso ruri ku Gisozi, aba banyarwenya biyemeje gukoresha impano bafite bimakaza urukundo, ubumwe, amahoro ndetse n’ibindi bihuza abantu kuruta ibibatanya.

Aba banyarwenya bategerejwe mu gitaramo giteganyijwe kuri iki Cyumweru, tariki 29 Ukwakira 2023, muri Camp Kigali.

Ni igitaramo gihuriramo abanyarwenya batanu baturutse hanze y’u Rwanda, biyongera kuri Japhet Mazimpaka, Babou Joe, Michael Sengazi na Joshua. Kucyinjiramo ni 10.000 Frw mu myanya isanzwe, 20.000 Frw muri VIP na 200.000 Frw ku meza y’abantu batandatu. Ni amatike ushobora kugura unyuze hano.

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul October 29, 2023 October 29, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Massamba yishimiye intsinzi ya APR BBC

September 9, 2023
Ikoranabuhanga

Microsoft igiye gufunga Skype

March 1, 2025
Andi makuru

U Rwanda rwasinyanye amasezerano n’isosiyete E7 yo muri UAE

May 8, 2025
Imyidagaduro

Massamba yitabiriye ihuriro rizahuza urubyiruko rw’abanyarwanda muri Canada

November 21, 2023
Andi makuruImyidagaduroThe EscapistUbukunguUbuzima

Menya byinshi ku gisasu cya Oreshnik cyihuta kurusha ijwi

November 25, 2024
Imikino

Kenya Ports Authority yegukanye irushanwa rya ‘Zone V’ itsinze REG WBBC

November 5, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?