APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Basketball y’Abagabo itsinze REG BBC amanota 80-68, yuzuza intsinzi enye ku busa mu mikino ya kamarampaka “BetPawa Playoffs”.
Uyu mukino wa kane wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 8 Nzeri 2023, muri BK Arena yari yuzuye abafana.
Nyuma y’uyu mukino wari witabiriwe ni ibyamamare byinshi birimo Intore Massamba na bandi benshi bishimiye iyi intsinzi.
Massamba usanzwe hazwiho gushyigikira amakipe y’ingabo z’i igihugu ni umwe mu bishimiye iyo ntsinzi ya APR Basketball yadutangarije ko yari abyizeye ko bari bwegukane icyo gikombe.
Yagize ati ‘, ndi umufana wa APR cyane kuva na kera kandi kubera urukundo nyikunda mu minsi ya vuba ndaza gushyira hanze indirimbo ivuga ibigwi bya APR BBC mu minsi ya vuba cyane.