Abanyabigwi babiri mu bagize itsinda rya ’Boys II Men’ bageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, mu gihe mugenzi wabo we biteganyijwe ko ahagera mu gitondo cyo ku wa 27 Ukwakira 2023.
Aba bahanzi batumiwe mu gitaramo giteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa 28 Ukwakira 2023, aho bazaba bafatanya na Andy Bumuntu.
Mu kiganiro kigufi Boys II Men bagiranye n’abanyamakuru bakigera ku Kibuga cy’Indege, bavuze ko bishimiye kugera mu Rwanda ku nshuro yabo ya mbere, bavuga ko bafite amatsiko yo gusura igihugu cyane ko bahageze mu gicuku.
Bahageze ari babiri kuko batari baturutse ahantu hamwe na mugenzi wabo we ugomba kuhagera mu gitondo cyo ku wa 27 Ukwakira 2023.
Iri tsinda ry’abagabo batatu ryavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Rigizwe na Nathan Morris, Shawn Stockman na Wanya Morris, mu gihe Michael McCary na Marc Nelson barihozemo bakaza kurisezeramo
Biteganyijwe ko iki gitaramo gihenzz mu bijyanye n’ibiciro byo kucyinjiramo. Aho byatangajweko kwinjira muri iki gitaramo cya Boyz II Men byashyizwe mu byiciro bitatu: Itike yiswe ‘Diamond’ iragura ibihumbi 100Frw, itike yiswe ‘Gold’ iragura 75,000Frw n’aho itike yiswe ‘Silver’ igura 50,000 Frw.
Ni ubwa mbere mu Rwanda hagiye kuba igitaramo gihagaze aya mafaranga mu bijyanye no kwinjira. Kuko ibyinshi byagiye biba bitarenzaga impuzandengo y’ibihumbi 50 Frw. Hari n’ibindi bitaramo byagiye biba ugasanga ameza (Table) y’abantu batandatu yashyizwe ku bihumbi 200Frw [Bivuze ko buri muntu yabaga yishyuye arenga ibihumbi 30 Frw].
Bivuze ko amenshi yishyuwe atarenga nibura ibihumbi 40Frw, ni mu gihe muri Boyz I Men itike ya macye igura ibihumbi 50 Frw