SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umunyamakuru Manirakiza Théogène yasabiwe gufungwa iminisi 30 agateganyo
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Umunyamakuru Manirakiza Théogène yasabiwe gufungwa iminisi 30 agateganyo
Andi makuru

Umunyamakuru Manirakiza Théogène yasabiwe gufungwa iminisi 30 agateganyo

Gossip Kigali
Last updated: 2025/03/06 at 11:09 AM
Gossip Kigali
Share
2 Min Read
SHARE

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko umunyamakuru akaba na nyir’igitangazamakuru Ukwezi TV, Manirakiza Théogène, ukurikiranyweho icyaha cyo gukangisha gusebanya, afungwa by’agateganyo.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko ko uyu munyamakuru ukurikiranyweho gukangisha gusebanya yafungwa iminsi 30 y’agateganyo. Bwavuze ko impamvu ari uko akurikiranyweho icyaha gihanishwa igihano kiri hejuru y’igifungo cy’imyaka ibiri, kuba iperereza rigikomeje ko ashobora kuribangamira cyangwa agatoroka ubutabera.

Icyemezo cy’Urukiko cyasomwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Ukwakira 2023, rwanzuye ko Manirakiza afungwa iminsi 30 y’agateganyo muri Gereza ya Nyarungege.

Urukiko rusanga impamvu zikomeye zatanzwe n’Ubushinjacyaha zihagije kugira ngo Manirakiza akurikiranwe.

Rusanga nubwo ahakana icyaha, bigaragara ko mbere y’ukwezi kwa karindwi bakoranaga neza n’uwitwa Nzizera Aimable ariko nyuma y’ukwezi kwa Munani yatangiye kumubwira ko agiye kuvuga amakuru yari amufiteho Abanyarwanda bakayamenya.

Urukiko rusanga hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha, bituma agomba gufungwa by’agateganyo n’aho ingwate yatanze ikaba itahawe agaciro kuko itamubuza kubangamira iperereza.

Manirakiza yemera ko yafatiwe mu biro bya Nzizera ariko ko atari agiye kwaka ruswa, ahubwo ko ari amafaranga bari bemeranyije mu masezerano y’imikoranire bari bafitanye.

Yasobanuye ko mu masezerano y’imikoranire bari bagiranye yari agamije kwamamaza ibikorwa bya Sosiyete y’Ubwubatsi yitwa Amarebe Investment, y’umudugudu bari bagiye kubaka.

Manirakiza yavuze ko Ubushinjacyaha bwirengagije ibimenyetso bimushinjura bufite, bikubiye mu biganiro yagiye agirana na Nzizera mu bihe bitandukanye.

Yanavuze ako atigeze agambirira gukangisha Nzizera kumukoraho inkuru, ahubwo ko umuntu wese ufite amakuru y’ikintu kibi undi yakoze iyo abikozeho inkuru ataba agamije kumusebya. Ahamya ko mu biganiro bagiranye, yagiye abwira Nzizera ko igihe cyose yagira icyo ashaka kuvuga ku nkuru zimuvugwaho azajya amuha umwanya.

Minirakiza kandi yagaragaje ko nubwo Ubushinjacyaha buvuga ko amasezerano yari gutangira kubahirizwa muri Mutarama 2024, ariko harimo ingingo ivuga ko bashoboraga no gutangira mbere yaho, bivuga ko igihe yakiraga amafaranga amasezerano yari yamaze gutangira kubahirizwa.

You Might Also Like

Bisi zikoresha amashanyarazi zatangiye kugeragezwa gutwara abagenzi mu Ntara

Cardinal Robert ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatorewe kuba Papa Mushya afata izina rya Leon XIV

U Rwanda rwasinyanye amasezerano n’isosiyete E7 yo muri UAE

Aba-Cardinal binjiye mu munsi wa kabiri w’itora rya Papa

Eddie Mutwe ushinzwe umutekano wa Bobi Wine yagejejwe mu rukiko ashijwa ubujura

Gossip Kigali March 6, 2025 October 25, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Abanyarwanda baba muri Sudan mu bahungishijwe n’ingabo z’Ubufaransa

April 25, 2023
Andi makuru

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yirukanye Aleksey Danilov

March 27, 2024
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yageze i Seoul mu nama ya Korea-Africa Summit mu

June 2, 2024
Imyidagaduro

The Ben yiseguye kuri Bull Dogg bakoranye indirimbo Rotate ntisohoke

May 10, 2024
Imyidagaduro

Canal + yatangije poromosiyo yiswe ‘buri munsi ni ibirori’ mu rwego rwo gushimisha abakiliya bayo mu minsi mikuru

November 15, 2024
Imyidagaduro

Javanix yashyize hanze indirimbo isaba urubyiruko kuva mu rukundo rudafite gahunda bakarongora

October 12, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?