Lionel Messi ukinira Inter Miami ari guhembwa akayabo muri Shampiyona ya Amerika karenze igiteranyo cy’imishahara itangwa n’amakipe 25 muri 29 akina Major League Soccer.
Messi yerekanywe nk’Umukinnyi wa Inter Miami y’icyamamare David Beckham tariki 15 Nyakanga 2023, yari amaze gutandukana na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa.
Mu mezi ane gusa Messi amaze muri Inter Miami yayifashije gutwara Igikombe cy’Igihugu ndetse no muri Shampiyona iri ku mwanya wa 14 mu makipe 15, yakinnye imikino 14 atsindamo ibitego 11.
Si ibyo gusa kuko uyu mugabo w’imyaka 36 yakururiye ibyamamare n’Isi yose kureba ruhago ya Amerika, izamurwa ry’amatike kuri stade, kwamamazwa n’amasosiyete akomeye ndetse no kureshya abakinnyi bakomeye nka Sergio Busquets na Jordi Alba bakinana.
Inter Miami yo muri Leta ya Florida yishyura Lionel Messi umushahara wa miliyari 14,7 Frw ku mwaka wateranyaho uduhimbazamushyi agenerwa akagera kuri miliyari 20,4 Frw ku mwaka. Ibi bimugira uwa mbere uhembwa menshi kurusha igiteranyo cy’umushahara w’ikipe yose ungana na miliyoni 49,6 Frw muri MLS ndetse yahigitse Lorenzo Insigne wahoze akinira Napoli werekeje muri Toronto FC uhembwa miliyari 7.5 Frw wateranyaho uduhimbazamusyi akagera kuri miliyari 19 Frw.
Messi kandi yasinyanye amasezerano na Adidas ndetse na Apple yegukanye uburenganzira bwo gucuruza amashusho ya MLS, inyungu y’izi sosiyete zombi ingana na miliyari 74 Frw ku mwaka. Wakongeraho no kwamamariza izindi zikomeye bigatuma abona agera kuri miliyari 167 Frw ku mwaka.
Ibi byatumye imishahara y’umwaka muri Inter Miami yiyongera igera kuri miliyoni 49,6 Frw ku mwaka akaba ari n’agahigo muri MLS nk’ikipe ihemba menshi aho ikurikirwa na Toronto FC ihemba miliyari 39 Frw naho LA Galaxy ni iya gatatu na miliyari 30,9 Frw.
Sergio Busquets ukina hagati, wahoze akinana na Messi muri FC Barcelone, we afata miliyari 1,8 Frw n’udushimwe twa miliyari 1,2 Frw mu gihe myugariro Jordi Alba ahembwa miliyari 2,1 Frw n’uduhimbazamusyi twa miliyari 1,8 Frw.
Mu makipe 29 akina Shampiyona ya MLS ikinwa mu matsinda abiri iyo muri Leta z’Uburasirazuba n’Uburengerazuba, ukuyemo ane ari yo Inter Miami, Toronto FC, Los Angeles Galaxy and Los Angeles FC, andi asigaye uteranyije imishara yayo yose mu mwaka iri munsi y’akayabo Messi abona kangana na miliyari 167 Frw ku mwaka.
Abakinnyi bahembwa agatubutse ku mwaka bayobowe na Lionel Messi wa Inter Miami uhembwa miliyari 14,7 Frw n’uduhimbazamusyi twa miliyoni 25,2Frw; ku mwanya wa kabiri hari Lorenzo Insigne wa Toronto FC ufata miliyari 9,2 Frw n’uduhimbazamusyi twa miliyari 19 Frw, akurikirwa na Xherdan Shaqiri wa Chicago Fire ufata miliyari 9 Frw n’uduhimbamushyi wa miliyari 10 Frw na Javier Hernandez wa Los Angeles Galaxy uhembwa miliyari 7,4 Frw n’uduhimbamusyi twa miliyari 9,1 Frw.
N’ubwo bimeze bityo ariko uyu Kapiteni wa Argentine ndetse wanayifashije kwegukana Igikombe cy’Isi yavuze ko aterekeje muri MLS akurikiye amafaranga.
Yagize ati ”Icyemezo nafashe cyo kujya muri Amerika gikubiyemo impamvu nyinshi, nabiganiriyeho n’umugore wanjye ndetse n’abana bagize uruhare mu gufatwa kwacyo.
Naje gukina no kwishimira ruhago gusa ari na byo binshimisha mu buzima bwanjye. Ni yo mpamvu nahisemo Miami, ibindi simbizi gusa nishimira icyemezo twafashe.”
Messi ni umwe mu bakinnyi bakomeye mu mateka y’Isi, afite uduhigo twinshi turimo no kuba amaze kwegukana ballon d’ors zirindwi.