SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Igisirikare cya Isirahel cyasabye Loni gusaba Hamas Lisansi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Igisirikare cya Isirahel cyasabye Loni gusaba Hamas Lisansi
Andi makuru

Igisirikare cya Isirahel cyasabye Loni gusaba Hamas Lisansi

Ahupa Radio
Last updated: 2023/10/25 at 12:34 PM
Ahupa Radio
Share
1 Min Read
Palestinian policemen loyal to Hamas drive in front of fuel tankers entering Gaza through the Rafah border between Egypt and southern Gaza Strip June 21, 2017. REUTERS/Ibraheem Abu Mustafa
SHARE

Igisirikare cya Israel (IDF) cyabwiye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rikorera muri Palestine mu Ntara ya Gaza, gusaba lisansi n’ibindi bikomoka kuri peteroli Umutwe wa Hamas.

Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri Ishami rya Loni ritangaje ko niritabona ibikomoka kuri peteroli kuri uyu wa Gatatu rishobora guhagarika ibikorwa byaryo kuko nta bushobozi bwo gutwara ibinyabiziga byaryo buhari.

Bibaye mu gihe Israel yahagaritse kwinjira kw’ibikomoka kuri peteroli, amazi, amashanyarazi, ibiribwa n’ibindi byose byanyuraga muri icyo gihugu bigiye muri Gaza.

Igisirikare cya Israel kibinyujije kuri X, cyatangaje ko umutwe wa Hamas urwanira muri Gaza ukwiriye guha Loni ibikomoka kuri peteroli.

Bagize bati “Hari ibitembo by’ibikomoka kuri peteroli biri muri Gaza. Harimo litiro zisaga ibihumbi 500. Musabe Hamas niba hari nkeya yababonera.”

Minisiteri y’Ubuzima muri Palestine yatangaje ko hari ibitaro bimwe bishobora guhagarika gutanga serivisi kuko nta bikomoka kuri peteroli byatumaga imashini zikora ndetse n’imodoka zitwara abarwayi.

Israel yafashe imyanzuro yo guhagarikira amazi, umuriro n’ibindi Gaza nyuma y’igitero cyagabwe na Hamas tariki 7 Ukwakira, cyahitanye abaturage bacyo basaga 1400, abasaga 200 bagafatwa bugwate.

Israel yihimuye irasa kuri Gaza ibisasu byo mu kirere, bimaze guhitana abasaga 5700 ndetse hari gutegurwa igitero cyo ku butaka cyo kujya kurangiza Hamas.

You Might Also Like

Joseph Kabila yagiranye inama nyunguranabitekerezo n’abayobozi b’amadini muri Goma

Umuherwe Elon Musk yavuye mu kazi yari yarahawe na Perezida Trump

Feast and Praise Brunch igiye kuba bwa mbere muri Kigali

Umuhango wo kwita izina abana b’ingagi ku nshuro ya 20 uzaba muri Nzeri

Perezida Ruto yasabye imbabazi Tanzaniya nyuma y’umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi

Ahupa Radio October 25, 2023 October 25, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Abanyamuryago ba Rayon Sport bagiye kwitorera komite nshya

October 30, 2024
Imyidagaduro

Bahati wahoze muri Just Family yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Unyuzimfura Cecile,

July 27, 2023
ImyidagaduroIyobokamana

Pasteur Pierre Kasambakana ushinjwa gufata abagore ku ngufu yajyanywe gufungirwa muri gereza ya Makala

January 31, 2024
Imyidagaduro

Iserukiramuco rya Caravane du Rire ryitabiriwe n’abayobozi ndetse n’abanyamahanga bataha bifashe imbavu (Amafoto)

June 30, 2024
Imyidagaduro

Karolina Shiino wari uherutse kwegukana ikamba rya Miss Japan 2024 yasubije ikamba yegukanye

February 6, 2024
Imyidagaduro

Umunyarwenya Ramjaane Joshua yashinze ikipe yise ‘Ramjaane Foundation FC

June 4, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?