Umuraperi Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman umwe mu bahanzi bamze imyaka myinshi mu muziki, yashimiye umubyeyi we wamugiriye inama ubwo yari atangiye kwishora mu ndirimbo zirimo ihangana n’inzangano hagati ye n’abahanzi bagenzi be.
Ibi uyu mugabo w’abana batatu yabitangaje ubwo yari mu gitaramo cya Gen Z Comedy mu gace bise “Meet Me Tonight” yatanze umurongo ku ngingo zitandukanye yabajijwe zijyanye n’inzangano zivugwa hagati y’abahanzi ndetse atanga inama ku bakiri bato.
Uyu muraperi avuga ko yigeze kubura akazi kari kumuha amafaranga menshi bitewe n’umuntu wamuvuze nabi kandi avuga ibitari ukuri.
Ati “Ubu rero hari intambara y’abahanzi badusebya, hari amasezerano y’akazi nabuze kubera umuntu wansebeje, umuntu iyo akugendaho biba bigoye kuko mba ncunga ko uwo muntu atongera kubikora. Kuba twatandukanye nk’inshuti ntibivuze ko tuba abanzi.”
Uko umubyeyi we yamubaye hafi ubwo yari atangiye kwishora mu ndirimbo zuzuyemo ihangana hagati ye n’abahanzi bagenzi be (beef).
Ati “Mama yansabye kureka beef (indirimbo zirimo ihangana n’urwango) yarambwiye ati ni ibi koko ugiyemo? Nanjye nabisohotsemo kuko sibyo nari ngamije.”
Uyu muraperi watangiye umuziki iwabo, yagiriye inama abakiri bato.
Ati “Icya mbere ni ukwigirira icyizere. Ugomba kumva inzozi zawe utitaye ku bandi. Nta muntu wakumva wowe utiyumvise. Nta muntu uzakwizera nutiyizera. Nta muntu ushobora kumva inzozi zawe nk’uko uzumva.”
Uyu muraperi nanone agaruka ku bashyira imbere amafaranga, aho yavuze ko bakwiye kuzirikana impamvu batangiye umuziki.
“Si byiza gushyira imbere amafaranga kuko atinda kuza, n’ubwo abantu batagushyigikira wowe komeza uzirikane impamvu .
Ku bijyanye no kuba ajya mu bapfumu Ridreman yashimangiye ko ari umwana uvuka mu muryango usenga kandi atabona izo mbaraga kuko yizera Imana kuko ariyo mupfumu wa mbere ukomeye kw’isi .
Yakomeje avuga ko kuba atajya asubira inyuma mu muziki we aruko akora cyane kandi agafata umwanya wo gusaba Imana kumuha ingufu zo kugera ku byiza yifuza .