Bruce Melodie, Ish Kevin na Kenny K Shot bari mu bazatarama ku munsi wa mbere hatangizwa ibirori bya Trace Awards and Festival bigiye kuba ku nshuro ya mbere i Kigali.
Ibi birori bizatangira ku wa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2023 muri Camp Kigali guhera saa munani z’umugoroba (2PM) kugera saa tanu z’ijoro (11PM).
Uyu ni umunsi wa mbere utangiza ibi birori byahuruje ibyamamare bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika no hanze yayo bigiye guhurira i Kigali.
Abazagera muri Camp Kigali bazataramirwa n’abahanzi bayobowe na Bruce Melodie hamwe na Ish Kevin, Kenny k Shot, Maestro Boomin na DJ Tyga.
Abahanzi b’abanyamahanga bazatarama kuri uyu munsi barimo Soraia Ramos (Portugal), Roseline Layo (Côte d’Ivoire), Sega’’el (Réunion), Donovan Bts (Mauritius) n’abandi
Trace Awards and Festival ni ibirori by’iminsi itatu bigiye gutwara weekend yose bibera muri Camp Kigali mu gihe ku wa Gatandatu tariki 21 Ukwakira hateganyijwe umuhango wo gutanga ibihembo uzabera muri BK Arena.
Mbere y’uko hatangwa ibihembo, abanyamuziki bo mu Rwanda n’ab’imahanga bitabiriye ibi birori bazabanza guhurira muri Camp Kigali guhera kuwa 20 kugeza 22 Ukwakira 2023.
Tariki 21 Ukwakira ku munsi wa kabiri, guhera Saa yine z’igitondo kugeza Saa Sita, habura amasaha make ngo hatangwe ibihembo, abazagera muri Camp Kigali bazataramirwa n’abarimo Angel Umutoni, Sema Sole, Boy Chopper, Tsonpa, Hottempah Collective na DJ Higa & DJ Rusam.
Tariki 22 Ukwakira ku munsi wa nyuma mu birori bizatangira ku wa 10AM kugera 8PM, abanyarwanda n’abanyamahanga bazagera muri Camp Kigali bazataramirwa n’abahanzi barimo Kivumbi King, Mike Kayihura, Shemi, Michael Makembe, Boukouru na Tonzi.
Abandi bazatarama ni Nomcebo Zikode, Soweto Gospel Choir, Benjamin Dube na KS Bloom.
Ibi ni ibirori bigiye guhuriza hamwe abanyamuziki batandukanye bo hirya no hino muri Afurika bari i Kigali.
Kwinjira muri ibi birori ni 5000 Frw ku bantu bakuru , 2500 Frw ku bari munsi y’imyaka 18, abana bari munsi y’imyaka itandatu ni ubuntu. Ushobora kugura itike unyuze kuri https://tracefestival.hustlesasa.shop/