Abahanzi bane bakizamuka barimo Yago Pon Dat, bashyizwe mu bahatana mu bihembo bya Isango na Muzika (IMA Awards) 2023.
Mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza mushya w’umwaka, Yago uheruka kuva mu itangazamakuru akiyegurira umuziki ahanganye na Linda Montez, Malani Manzi ndetse na Shemi.
Uretse iki cyiciro abandi bahanzi bazaba bahatanye mu byiciro birimo icy’umuhanzi w’umugabo w’umwaka (Best Male), uw’umugore (Best Female), umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana w’umwaka (Best Gospel Artist) n’indirimbo y’umwaka (Song of the Year).
Hari kandi icy’uwayoboye ifatwa ry’amashusho y’indirimbo neza (Best Director), ukora indirimbo mu buryo bw’amajwi mwiza (Best Music Producer), Indirimbo yahuriyemo abahanzi barenze umwe nziza (Best Collaboration), album y’umwaka (Best album), umuhanzi uhiga abandi mu Burundi (Best Burundian Artist) ndetse n’indirimbo nziza ya gakondo (Best Cultural Song).
Ibi bihembo bitegurwa n’Ubuyobozi bwa Radio na Televiziyo Isango Star, bigiye gutangwa ku nshuro ya kane, tariki 17 Ukuboza 2023 muri Park Inn Hotel.
Isango Star yamaze gutunganya urubuga rwa internet www.ima.rw ruzafasha abahanzi kubona amakuru yose yerekeye ibi bihembo uko bagiye bahatana kuva byatangira mu myaka itatu ishize.