Mu gihe muri iyi minsi abanyarwanda benshi baba bitegura kujya muri week end niko benshi baba bifuza aho bazasohokera kugira ngo bishimane n’inshuti ndetse n’imiryango yabo ugasanga bamwe barahabura kandi muri uyu mujyi wa Kigali hari henshi wasohokera .
Ni muri ubwo buryo The Keza Hotel yabateguriye igitaramo cyo gusaba bise Tubonge Silent Disco cy’indirimbo zo hambere (Old School) aho abazakitabira bazabasha kwishimana buri wese yisabira indirimbo yakunze mu myaka yashize .
Iki gitaramo giteganyijwe kuba ku tariki ya 28 Ukwakira 2023 guhera I saa ya saa kumi n’ebyiri kugeza mu masaha akuze aho buri muntu wese uzitabira icyo gitaramo kwinjira azaba ari ubuntu ariko yagura icyo kurya cyo mu bwoko bw’inyama bita Lagu agahabwa inzoga 2 naho wagura Pizza 2 ugahabwa indi y’ ubuntu .
Uretse ibyo buri wese uzitabira azaba ari gucurangirwa umuziki mwiza binyuze muri ecouteri naba dj babiri bari mu bakunzwe muri Kigali aribo Dj Alex na Dj Gomez .
Mu kiganiro n’Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa Muri The Keza Hotel Bwana Bosco Nkurikiyinka uzwi nka BBM yatubwiye ko bategura ibitaramo n’ibiro nkibi mu rwego rwo gukomeza guha serivise nziza abakiliya babo kuko baba babibasabye kandi bikaba biri muri gahunda ya The Keza Hotel gufata neza abagana ..
BBM yakomeje atubwira ko kujya muri The Keza Hotel bitari ugutembera gusa, ahubwo abayigana baryoherwa n’ubwiza bwa serivisi itanga, zaba amafunguro, aho kuryama, ibinyobwa n’ibindi bikorwa bifasha abantu kwishima bijyanye n’amahitamo yayo.
Iti “Turajwe ishinga no kukwereka ibyumba ntagereranywa, restaurants na bar bitandukanye bituma aho waba uturutse hose wishimira kuguma mu Mujyi wa Kigali.”
Ku bashaka ikiruhuko iyi hoteli ibafitiye ibyumba biba birimo buri kimwe cyose umuntu ashobora gukenera.
Ni ibyumba Umuturarwanda n’ukomoka muri Afurika y’Iburasirazuba wese aba afite umwihariko wo kukibona kuva ku madorali 50 kugera kuri Aparitema irimo ibintu byose ku madorali hagati ya 1800 na 2000 ukwezi kose , bikongerwaho na serivisi ntagereranywa uwagifashe ahabwa.
Umukiliya ugannye iyi hotel abasha kubona Pariking y’Ubuntu ,Amafunguro ya mu gitondo(Breakfast) ,Internet y’ubuntu (Free Wi-fi )
Sibyo ibyo gusa The Keza Hotel ifite akabyiniro kiyubashye kaziw nka K Lounge ndetse na Restaurant nziza wasangamo ubwoko bwoze bw’amafunguro yo kw’isi hose .uretse ibyo ifite n’ubwogero bwiza(Pisine) n’ubusitani bwo kumviramo amahumbezi ya Kigali .
Tubibutse ko The Keza Iherereye mu murenge wa Kimironko hepfo y’umurenge ku muhanda KG 44 Kimironko kandi ushobora kubabona kuri Telefoni igendanwa 0788309912.