SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Airtel Rwanda ku bufatanye na Unicef batangije gahunda yo gutanga internet y’ubuntu mu mashuri
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Ikoranabuhanga > Airtel Rwanda ku bufatanye na Unicef batangije gahunda yo gutanga internet y’ubuntu mu mashuri
Ikoranabuhanga

Airtel Rwanda ku bufatanye na Unicef batangije gahunda yo gutanga internet y’ubuntu mu mashuri

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/10/18 at 8:22 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Airtel Rwanda ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF batangije ku mugaragaro gahunda yo gutanga internet y’ubuntu mu bigo by’amashuri hagamijwe kubyorohereza gutanga amasomo hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ni igikorwa cyatangirijwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Ukwakira 2023 kibera  mu kigo cy’amashuri   GS Busanza giherereye mu  Akagali ka Busanza ,Umurenge wa Kanombe,akarere  ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Ni muri gahunda y’imyaka itanu aho Airtel Rwanda na UNICEF bazageza internet ya 4G mu bigo by’amashuri.

Muri iyi gahunda abarimu n’abanyeshuri bazajya bahabwa ibikoresho bibafasha mu masomo yabo hakoreshejwe ikoranabuhanga birimo internet y’ubuntu kuri buri umwe, imbuga zibafasha mu kwiga no kwigisha n’ibindi.

Umuyobozi wa GS Busanza, Bandirimba Emmanuel yishimiye iyi internet bahawe kuko bahuraga n’imbogamizi mu myigishirize.

Yavuze ko internet bakoreshaga yagendaga buhoro ndetse ikanacikagurika.Ati” Ubu nta mpungenge zo kwigisha abana kuko twafashijwe kubona internet nziza kandi yihuta, turashimira Airtel Rwanda na UNICEF.”

Umuyobozi wungirije wa UNICEF mu Rwanda, Min Yuan, yavuze ko iyo gahunda izakemura ikibazo cy’abanyeshuri benshi badafite amahirwe yo kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ibi kandi ngo bizafasha kuzamura ubushobozi mu burezi ku buryo bufatika. Ati” Ni muri urwo rwego UNICEF ku bufatanye na Airtel iyi gahunda izafasha abana kubona amahirwe yo kwiga neza.”

Yakomeje avuga ko ubu bufatanye buzafasha mu kuzamura iterambere ry’uburezi hakoreshejwe ikoranabuhanga mu Rwanda ndetse no muri Afurika muri rusange, nibura bizasatire urwego rw’iterambere mu burezi umubagane w’u Burayi ugezeho.

Umuyobozi muri Airtel Africa, Emeka Oparah yabuze ko batewe ishema no gutanga serivisi zifitiye akamaro umunyeshuri zirimo kumufasha kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Yagize Ati “ Ni igikorwa twifuza ko kizaguka kigere kure uko tuzagenda dutera intambwe.”

Yashimiye UNICEF na Guverinoma y’u Rwanda, Minisiteri y’Uburezi na Minisiteri y’Ikoranabuhanga ku bufatanye kugira ngo iyo gahunda igerweho.

Iyi gahunda ya Airtel Africa na UNICEF yo kugeza ibikoresho byo kwifashishwa mu masomo hakoreshejwe ikoranabuhanga yashowemo arenga miliyoni 50$ (Miliyari 50Frw) mu myaka itanu izamara.

Biteganyijwe ko iyi gahunda izafasha ibihumbi 12 by’abarimu n’abanyeshuri bo mu bigo 20 by’amashuri abanza n’ayisumbuye byo mu Rwanda, mu kubafasha kubona ibikoresho byibanze mu kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga.

 

You Might Also Like

Airtel Africa yinjiye mu bufatanye na SpaceX bugamije gukwirakwiza internet ya Starlink,

Uruganda rwa Apple rwaje ku mwanya wa mbere mu bigo byacuruje telefone nyinshi mu gihembwe cya mbere cya 2025

Microsoft igiye gufunga Skype

Airtel yatangije icyumweru cyahariwe kwita ku bakiliya bayo,

Menya Byinshi kuri Iphone 16 igiye gusohoka

Nsanzabera Jean Paul October 18, 2023 October 18, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Utuntu n'utundi

Gen Kainerugaba Muhoozi yagizwe Umugaba Mukuru wa UPDF

March 21, 2024
Imyidagaduro

Marchal Ujeku avuga ko umuziki uri mu byatumye agera aho ageze ubu

February 6, 2024
Imyidagaduro

Pamella yagereranyije The ben nk’inyenyeri imurikira isi

October 13, 2023
Imyidagaduro

Proffesor Jay yishimiye inkunga yo kwivuza yahawe na Perezida Samia Suluhu

December 13, 2023
ImikinoImyidagaduro

Kikac Music na Ferwacy bateguriye ibitaramo abazitabira Tour du Rwanda 2023

January 13, 2023
Andi makuru

FARDC yarashishije Indege za Sukhoi-25 muri teritwari ya Fizi

March 10, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?