SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Paul Kagame yashimiye Ubuyobozi bwa Netflix kuba yaragejeje ku isoko ryo mu gihugu telefone ihendutse 
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Ikoranabuhanga > Perezida Paul Kagame yashimiye Ubuyobozi bwa Netflix kuba yaragejeje ku isoko ryo mu gihugu telefone ihendutse 
Ikoranabuhanga

Perezida Paul Kagame yashimiye Ubuyobozi bwa Netflix kuba yaragejeje ku isoko ryo mu gihugu telefone ihendutse 

Ahupa Radio
Last updated: 2023/10/18 at 8:22 AM
Ahupa Radio
Share
3 Min Read
SHARE

Perezida wa Republika Paul Kagame, yagaragaje uko icyorezo cya COVID-19 cyagize uruhare mu kwihutisha gukoresha ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Ukwakira 2023, ubwo yatangizaga inama Mpuzamahanga ku itumanaho rigendanwa,Mobile World Congress,MWC.

Ni inama itegurwa n’Ikigo gihuza ibigo bitanga serivisi z’itumanaho(GSMA). U Rwanda nicyo gihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye iyi nama .

Umukuru w’Igihugu yatangaje ko mu gihe cya COVID-19 ikoranabuhanga ryifashishijwe by’umwihariko mu nzego z’Imari .

Yagize ati “Icyorezo cyagize auruhare mu kwhutisha  ibijyanye n’impinduka z’ibihe bishya by’iterambere riyobowe n’ikoranabuhana no kwinjira mu bihe by’ikoranabuhanga. Ba rwiyemezamirimo bakiri bato bajyanye n’izi mpinduka kandi dukomeje kubashyigikira. Urugero, ikoranabuhanga mu by’imari  riri kugira uruhare rukomeye mu guhindura imibereho y’abaturage bacu.”

Perezida Kagame yatangaje ko mu gihe cya COVID-19 ikoranabuhanga ryarushijeho gukoreshwa mu nzego z’inyuranye zirimo  n’iz’ubuzima.

Umukuru w’Igihugu yaboneyeho gushimira sosiyete ya Airtel Rwanda na MTN zifasha Abanyarwanda kugera ku ikoranabuhanga.

Yashimiye Airtel Rwanda yahaye abaturage ikoranabuhanga rya telefoni rifite umuyoboro wa internet wihuta wa 4G ku mafaranga 20.000frw.

Umuyobozi Mukuru wa GSMA, Mats Granryd , yavuze ko  agace ko mu butayu bwa Sahara kamaze kwihuta mu ikoranabuhanga rya telefoni gusa hagikeneye urundi rugendo.

Yagize ati” Mu myaka 36  ishize kuva telefoni ya mbere yakorerwa ku mugabane wa Africa, iterambere ryo gukora no gukoresha telefoni ryarazamutse ku buryo bugaragara mu gace ko munsi y’ubutayu bwa Sahara, aho abagera kuri miliyoni 490 bakoresha telefoni.”

Akomeza agira ati “ Gusa iyi mibare ihagarariye 43% by’abaturage b’aka gace, ikindi ni uko muri abo, umuntu umwe muri bane batuye muri aka gace, ariwe ukoresha telefoni ifite interineti.”

Ni muri urwo rwego MWC Kigali igamije gushyiraho ihuriro ry’abafata ibyemezo n’abayobozi mu by’itumanaho bakicarana, bakarebera hamwe uburyo bwo kwihutisha iterambere rya Africa mu ikoranabuhanga, kuziba icyuho cy’adakoresha telefoni, ariko cyane cyane harebwa uburyo buri wese utuye muri aka gace yagerwaho n’inyungu zo gukoresha interneti igendanwa.”

Mats Granryd yashimye intambwe u Rwanda rwateye mu kwitabira ikoranabuhanga rya telefoni riyfashisha internet.
Raporo y’ubukungu bushingiye ku itumanaho rya interineti  ngendanwa muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ( Mobile Economy Sub Sahara Africa Report) yo muri uyu mwaka, igaragaraza ko interinet igendanwa(Mobile Internet) iri ku kigero cya cya 59% muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

You Might Also Like

Airtel Africa yinjiye mu bufatanye na SpaceX bugamije gukwirakwiza internet ya Starlink,

Uruganda rwa Apple rwaje ku mwanya wa mbere mu bigo byacuruje telefone nyinshi mu gihembwe cya mbere cya 2025

Microsoft igiye gufunga Skype

Airtel yatangije icyumweru cyahariwe kwita ku bakiliya bayo,

Menya Byinshi kuri Iphone 16 igiye gusohoka

Ahupa Radio October 18, 2023 October 17, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

RIB yatangaje ko imaze kwakira ibyaha 136 byakoreshejwe ikoranabuhanga

September 5, 2024
Kwamamaza

Ibirori byo kumurika inzoga ya Skol Virunga Silver byari akanyamuneza kubabyitabiriye (Amafoto)

June 8, 2024
KwamamazaUbukungu

Abagore bitabiriye ibirori bya El Classico Women Day bishimiye serivise bahawe

March 10, 2024
Andi makuru

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Antony J. Blinken ku kibazo cy’umutekano muri RDC

November 6, 2023
Imikino

Nyuma yo kubagwa igufa ry’urutugu rw’ibumoso Henok Mulubrhan ntakitabiriye Tour du Rwanda 2024

February 6, 2024
Andi makuru

Inzibutso 4 za Jenoside yakorewe Abatutsi zashyizwe mu murage w’Isi na UNESCO

September 20, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?