Umunyarwandakazi akaba n’umukinnyi wa film ukomoka mu Karere ka Rusizi MumporezeAdeline yatangiye umushinga wo gutunganya films ze bwite.
Uyu mukobwa w’imyaka 25 y’amavuko, avuga ko inzozi zo kuba umukinnyi wa film yabigize akiri muto gusa akabona bimusaba umwanya wo kwiga uko bikorwa no kwegeranya ubushobozi.
Muri ntangiriro za 2023 nibwo yagize amahirwe ahura na bamwe mubasanzwe bakora uyu mwuga biza kurangira bamubereye iteme ryo kwinjira muri uyu mwuga.
Mumporeze Adeline, yatangiye akina muri film y’uruhererekane yitwa ISI DUTUYE, ayigiramo byinshi ndetse anagura impano ye.
Nyuma y’igihe kitari gito, yaje kunoza umugambi we wo gukora umushinga we bwite wo gukora film ye, ubu amaze gukora epizode 4 za film yise ICYIZERE SERIES inyura ku rubuga rwe rwa youtube rwitwa MUMPOREZE FILMS.
Mu kiganiro na AHUPA RAdio Abajijwe uko abona igitsinagore kiri muri cinema, yavuze ko harimo benshi bazi icyo bakora n’intego zihamye kimwe nuko hari n’ababirimo bashaka ubwamamare gusa.
Yagize ati: “ muri cinema harimo benshi bazi icyo bashaka, bagamije kubaka sosiyete nyarwanda binyuze muri cinema, hari n’ababikora bashaka kwamamara bikarangirira aho gusa ariko njye Nshaka ko ibyo nkora bigirira umumaro sosiyete ndetse bikanantunga”
ICYIZERE SERIES, ni film igaruka ku mibanire hagati y’urubyiruko, cyangwa ihungabana benshi bagira bitewe nuko ibyo bifuza mu buzima bigoye kubigeraho bityo bamwe bagahitamo guhemuka, ubugome, ishyari n’ibindi bagamije amaronko no kurwanirira ibitabagenewe.
Iyo urebye iyi film, abakinnyi bayirimo n’ubuhanga bwabo ubona ko bitanga icyizere cy’aheza cinema nyarwanda igana.
Mumporeze Adeline avuga ko iyi film ariwe muhanzi w’igitekerezo cyayo, ndetse akanaba agira uruhare rukomeye mu kuyiyobora afatanyije n’ikipe ye.
Ushobora kureba films za Mumpereze Adeline unyuze hano: