SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Airtel Rwanda yashyize kw’isoko Telefone ikoresha 4G n’amapaki ya Internet ahendutse
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Ikoranabuhanga > Airtel Rwanda yashyize kw’isoko Telefone ikoresha 4G n’amapaki ya Internet ahendutse
IkoranabuhangaUbukungu

Airtel Rwanda yashyize kw’isoko Telefone ikoresha 4G n’amapaki ya Internet ahendutse

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/10/17 at 11:16 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
4 Min Read
airtel_rwanda_yamuritse_telefoni_ya_4g_ndetse_na_internet_ya_make-002d3
SHARE

Airtel Rwanda yamuritse ku mugaragaro telefone yakira internet ya 4G, igura ibihumbi 20Frw, aho uyiguze agashyiramo amafaranga yo guhamagara agera ku 1000 Frw ashobora kugura ipaki imufasha kuhamagara no kohereza ubutumwa bugufi ku mirongo yose mu kwezi ndetse agahabwa gigabytes 30 za internet.

Ku basanzwe bafite telefoni zikoresha internet ya 4G, Airtel Rwanda yabashyiriyeho uburyo bushya, aho umuntu ashobora kubona ipaki ya gigabytes 60 ku kwezi ku 5000 Frw n’iya gigabytes 30 mu kwezi ku 3000 Frw, bikajyana no guhamagara no kohereza ubutumwa bugufi ku buntu mu kwezi.

Ni igikorwa kiri mu murongo wa gahunda ya leta yo gusakaza telefoni mu Banyarwanda bigizwemo uruhare n’abafatanyabikorwa bayo batandukanye izwi nka Connect Rwanda icyiciro cyayo cya kabiri.

Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez, yavuze ko batekereje iki gikorwa kugira ngo bafashe Abanyarwanda cyane cyane abatuye mu byaro kugerwaho n’ikoranmabuhanga babifashijwemo no kubona internet na telefoni bihendutse.

Ati “Turi gukorana na leta kugira ngo izi telefoni zigere kuri benshi. Twatangiye kuzisakaza duhereye ku bo mu Karere ka Kayonza ariko no ku mashami yacu yose uhereye ejo ushaka iyi telefoni yayibona

Kuri iyi nshuro kandi umuntu ukenera internet nyinshi ashobora kugura ipaki ya 500 Frw akabona gigabytes eshanu ku munsi, mu gihe ufite 100 Frw ashobora kubona gigabyte imwe ku munsi.

Hamez ati “Uku ni uguhaza ibyifuzo by’abakiliya. Simbona impamvu umuntu yashidikanya kwitabira serivisi za Airtel. Twahoze turi aba mbere kuri internet ya 3G, kuri iyi nshuro turashaka kuba aba mbere no kuri 4G.”

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ushinzwe Iterambere ry’Ikoranabuhanga, Gordon Kalema yavuze ko kugeza uyu munsi ingo 24% ari zo zifite telefoni igezweho, ni ukuvuga imwe mu rugo rumwe.

Karema yavuze ko hakiri urugendo rukomeye cyane, ashimira Airtel Rwanda ku bw’intambwe nziza iteye yo gufasha leta gusakaza telefoni zigezweho mu Banyarwanda.

Ati “Ni ibintu twishimira nka leta. Twashyizeho gahunda yo kwimakaza umurongo mugari w’ikoranabuhanga. Twihaye intego zitandukanye zirimo iy’uko mu 2027 ingo z’Abanyarwanda zose zizaba zifite telefoni zigezweho. Icyo gihe kandi Abanyarwanda ku giti cyabo bazaba bafite izo telefone ku kigero cya 90%.”

Yavuze ko ubu bari gufatanya n’ibigo bitandukanye mu kwesa uyu muhigo ariko na leta igashyiraho akayo.

Airtel Rwanda yihaye umuhigo w’uko bitarenze 2024 izaba imaze gutanga izi telefone ku Banyarwanda zingana na miliyoni 1,2.

Iyi gahunda kandi ije nyuma y’uko mu mezi abiri Airtel Rwanda yamuritse umuyoboro wacyo bwite wa Internet yihuta ya 4G, izajya ikoreshwa n’abakiliya bayo barenga miliyoni eshanu.

Umuyobozi  wa airtel Rwanda emanuel hamez yavuze ko bitarenze 2024 bazaba bagejeje ku banyarwanda telefoni zigera kuri miliyoni
Umuyobozi wa Airtel muri afurika segun ogunsanya yavuze ko kugira ngo izi telefoni zigezwe mu Rwanda byagizwemo uruhare n’ikigocya Netflix
Umuhango wa airtel rwanda wo kumurika telefoni ihendutse ikoresha internet ya 4G witabiriwe n’ abayobozi batandukanye bo muri Airtel
Umuyobozi muri banki ya kigali ushinzwe ubucuruzi Levi Gasangwa ibumoso yari yitabiriye uwo muhango 
Airtel Rwanda yamuritse telefoni ya 4G_ndetse na internet ya make

 

 

You Might Also Like

Airtel Africa yinjiye mu bufatanye na SpaceX bugamije gukwirakwiza internet ya Starlink,

Kaizen Hotel yashyize igorora abakiliya bayo ba siporo na sauna Massage

Uruganda rwa Apple rwaje ku mwanya wa mbere mu bigo byacuruje telefone nyinshi mu gihembwe cya mbere cya 2025

Iduka Sea2City ryongeye kudabagiza abatunze inyamaswa zibana n’abantu ku bikoresho byazo

Microsoft igiye gufunga Skype

Nsanzabera Jean Paul October 17, 2023 October 17, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Mukansanga Salma yahagaritse akazi ko gusifura

October 22, 2024
Imyidagaduro

Diamond Platnumz yongeye gusaba Perezida Samia Suluhu kububakira Inzu imeze nka BK Arena

February 28, 2025
Imikino

Byiringiro Lague yateye Rayon Sport umugongo yigira muri Police Fc

January 6, 2025
Andi makuru

Intumwa yihariye yungirije y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni yagiranye ibiganiro na Corneille Nanga wa AFC/M23

March 18, 2025
ImyidagaduroIyobokamana

The Ben Yongeye gufatirwa n’Ikiniga imbere y’ikoraniro ry’abantu

December 11, 2023
Imikino

Ni iki cyatumye sosiyete ya Mchezo itera inkunga imikino y’abagize Inteko zishinga amategeko muri EAC?

December 13, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?