Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi umunyamakuru wigenga, Nkundineza Jean Paul, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki 16 Ukwakira 2023.
Mu butumwa RIB yanyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko Nkundineza akurikiranyweho ibyaha yakoreye ku murongo wa YouTube birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha no gukoresha ibikangisho.
Uru rwego rukomeza ruvuga ko “Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura mu gihe iperereza rikomeje kugirango dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”
RIB yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kubahiriza amategeko azigenga “kuko uzayarengaho wese azakurikiranwa nk’uko biteganywa n’amategeko.”