SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Airtel Rwanda yatangiye kugeza ku banyarwanda telefone zifite internet inyaruka (Amafoto)
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Ikoranabuhanga > Airtel Rwanda yatangiye kugeza ku banyarwanda telefone zifite internet inyaruka (Amafoto)
Ikoranabuhanga

Airtel Rwanda yatangiye kugeza ku banyarwanda telefone zifite internet inyaruka (Amafoto)

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/10/17 at 11:13 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
4 Min Read
SHARE

Airtel Rwanda nyuma yo kuba ikigo cya mbere cy’itumanaho kimuritse internet yihuta ya 4G, yatangije gahunda yo kugeza murandasi ku banyarwanda bagera kuri miliyoni ndetse no  kubaha telephone zigezweho

Icyiciro cya kabiri cya gahunda yo gushyikiriza abaturage telefoni zigezweho yatangirijwe mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Ukwakira 2023, muri gahunda ya Leta yo gukwirakwiza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu Rwanda.

Ni Ibirori byitabiriwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Musoni Paul n’abandi bayobozi batandukanye.

Ku ikubitiro abaturage bagera ku bihumbi bibiri bo mu Karere ka Kayonza bahawe telefone zigezweho zikoresha internet yihuta nk’umurabyo ya 4G.

Minisitiri Musoni Paula yavuze ko iki gikorwa kigamije kongera umubare w’abaturage bafite izi telefoni ndetse no kuzibona mu buryo bworoshye badahenzwe.

Yongeyeho ko leta y’u Rwanda yifuza ko nibura buri rugo ruba rufite telefoni igezweho kugira ngo bifashe abaturage kubona serivisi z’ikoranabuhanga no kubona amakuru mu buryo bwihuse.

Yabwiye abitabiriye iki gikorwa ko Serivisi nyinshi za Leta ubu ziboneka hifashishijwe ikoranabuhanga, korohereza abaturage kubona telefoni zigezweho bikazafasha buri muturage kubona serivisi akenera hifashishijwe ikoranabuhanga.

Minisitiri Musoni yashimiye Airtel Rwanda ku musanzu ukomeye ikomeje gutanga mu guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda muri rusange no gushyigikira gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kugira ngo abaturage babone telefoni mu buryo bworoshye kandi zibahendukiye.

 Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG (Rtd) Emmanuel K Gasana yijeje ubufatanye bw’Intara mu gukwirakwiza iyi gahunda mu baturage batuye iyi Ntara.

Yongeraho ko gahunda ya Airtel Money yo korohereza abaturage kubona telefoni zigezweho ari inyunganizi ikomeye mu kwihutisha akazi, imibanire n’umuvuduko mu iterambere.

Guverineri CG (Rtd) Gasana yasabye Airtel Rwanda ko hakongera Network no gushyiraho uburyo bw’Imikoranire buhoraho kugirango abaturage bose bagerweho na telephone zigezweho.

Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hammez yavuze ko bazanye telefone ihendutse kandi ifite imbaraga aho umufatabuguzi akoresha internet yihuta nk’umurabyo.

Yavuze ko iyi telefoni ifite agaciro ka 20,000 Frw aho uyikoresha yishyura 1000 Frw ku kwezi maze agakoresha internet ingana na 30GB,Sms no guhamagara ku mirongo yose.

Ati” Ibi bizafasha abakiliya bacu kwihuta ku muyoboro wa 4G ku buryo buboroheye kuko busanzwe buri muri gahunda nk’izo bamenyereye “.

Emmanuel Hamez yashimiye abafatanyabikorwa ba Airtel Rwanda bakoze ibishoboka byose byatumye igera kuri izi serivisi za 4G LTE ndetse na Leta y’u Rwanda yorohereza ishoramari na guhunda zayo zijyanye no gutanga serivisi nziza ijyanye no guhanga udushya.

Segun Ogunsanya, umuyobozi wa Airtel ku rwego rwa Afurika yavuze ko murandasi ya 4G batangije mu Rwanda ari yo ihendutse kandi intego ari ukuyigeza ku bantu benshi.

Ibarura riheruka mu Rwanda rigaragaza ko ingo zitarenga 20% arizo zibona aya mahirwe yo gukoresha telefoni zigezweho, ariyo mpamvu Leta yashyizeho uburyo bwo kugirango abaturage babone telefoni mu buryo bworoshye kandi zibahendukiye.

Nyemazi John Bosco Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza
Ibyishimo byari byose ku baturage ba Kayonza
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Musoni Paul ubwo yagezaga ijambo ku baturage ba Kayonza
Hafashwe ifoto y’Urwibutso

hafashwe ifoto y’Urwibutso

You Might Also Like

Airtel Africa yinjiye mu bufatanye na SpaceX bugamije gukwirakwiza internet ya Starlink,

Uruganda rwa Apple rwaje ku mwanya wa mbere mu bigo byacuruje telefone nyinshi mu gihembwe cya mbere cya 2025

Microsoft igiye gufunga Skype

Airtel yatangije icyumweru cyahariwe kwita ku bakiliya bayo,

Menya Byinshi kuri Iphone 16 igiye gusohoka

Nsanzabera Jean Paul October 17, 2023 October 16, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Danny Nanone arasaba abakunzi kudaha agaciro umuntu uri kumwiyitirira kuri Instagram

March 28, 2023
Ikoranabuhanga

Boeing Ikomeje kwirinda kujyanwa mu nkiko nyuma y’amakosa y’indege ikora

July 8, 2024
Imyidagaduro

Turahirwa washinze Moshions yarekuwe by’agateganyo

June 15, 2023
Andi makuru

Nyamirambo:umumotari yapfuye mu buryo bwa amarabira

September 10, 2024
Andi makuru

Madamu Jeannette Kagame yashimangiye ko guteza imbere umugore bigira ingaruka nziza ku bukungu bw’u Rwanda

May 29, 2025
Imyidagaduro

Kim Kardashian akomeje kugira impungenge kubera imyitware ya Kanye West

March 24, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?