Imirwano hagati ya Israel n’Umutwe w’abarwanyi bagendera ku mahame y’idini ya Islam muri Palestine, Hamas, igeze ku munsi wa gatandatu ari na ko umubare w’abayigwamo wiyongera ku mpande zombi.
Minisiteri y’Ubuzima muri Palestine, yatangaje ko kugeza kuri uyu wa kane, abapfuye muri iki gihugu bamaze kugera ku 1200 naho abarenga ibihumbi 338 bakaba baravuye mu byabo.
Hagati aho ibiribwa, ibikomoka kuri peteroli n’imiti byagabanutse cyane nk’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Mpunzi ryabitangaje.
Igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyiteguye ibitero byo ku butaka i Gaza ariko inzego za politiki ntizirabifataho umwanzuro wa nyuma.
Muri Gaza nta muriro cyangwa ibikomoka kuri peteroli kubera ko ibitero bya Israel byahagize umuyonga ndetse ibikorwa by’ubutabazi byagoranye.
Nubwo abagera ku 1200 ari bo bamenyekanye ko bapfuye, umubare ushobora kwiyongera bitewe n’uko hari benshi bagwiriwe n’ibihomoka by’inzu.
Umuryango Mpuzamahanga utabara imbabare, Croix Rouge, watangaje ko uri kuvugana n’impande zihanganye muri iyi ntambara harebwa uburyo habaho ibiganiro bigamije guhosha ibitero i Gaza kugira ngo abasivile badakomeza kubibariramo.
Nibura Abanya-Israel 150 n’abanyamahanga barimo abasirikare, abasivile, abana n’abagore bafashwe bugwate i Gaza uhereye igihe ibitero bya Hamas byatangiraga muri Israel.
Inkuru dukesha France24 ivuga ko Ambasaderi wa Israel mu Buyapani yatangaje ko iki gihugu gikwiye kwigengesera mu nkunga gitera Palestine.
Ati “U Buyapani bukwiye kwigengesera no kureba ibyo Hamas iri gukoresha inkunga buyitera.”
Yakomeje asaba u Buyapani kwemera ibitero bya Hamas nk’iby’iterabwoba kandi ko Israel ifite uburenganzira bwo kwitabara.
Bresil ifite ubuyobozi bw’Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ku Isi, yasabye ko hategurwa inama isuzuma ikibazo cy’intambara ya Israel na Hamas kuri uyu wa Gatanu.
Mbere iki gihugu cyari cyasabye ko inama y’igitaraganya iterana nyuma y’umunsi umwe Hamas yibye umugono Israel ikayigabaho ibitero.
Kugeza ubu, Abanya-Thailand 21 bamaze kugwa muri iyi ntambara mu bagera ku bihumbi 30 baba muri Israel, bagwiriyemo abakora mu nzego z’ubuhinzi.
Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanenze Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu uburyo igihugu cye cyatewe kititeguye.
Hagati aho u Budage bwemereye Israel gukoresha drone ebyiri z’intambara zo mu bwoko bwa ‘Heron TP’ mu kwirwanaho.
U Budage bwari bwaguze eshanu mu kigo gikora intwaro cyo muri Israel, IAI, ebyiri zikaba zari zikiri muri icyo gihugu zifashishwa mu gutoza abapilote b’Abadage.
Minisitiri w’Ingabo w’u Budage, Boris Pistorius, kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko yemeye ubusabe bwa Israel bwo kuzikoresha.
Kugeza kuri uyu wa kane , igisirikare cya Israel cyemeje ko kimaze gutakaza abagera ku 1200 n’abandi 2700 bakomeretse.
Abantu 1350 muri Palestine bamaze gupfa nyuma y’ibitero bikomeye bya Israel

Leave a comment
Leave a comment