Lamine Yamal ukinira FC Barcelona yaraye akoze amateka yo kuba umukinnyi ukiri muto ukinnye imikino ya UEFA Champions League wabanje mu kibuga, ariko umukino ugeze hagati akava mu kibuga ntagarukemo kubera kujya ku ubwiherero.
Kuri uyu Gatatu ni bwo imikino you munsi wa kabiri mu matsinda ya UEFA Champions League yakomeje gukinwa.
Saa tatu z’ijoro ikipe ya FC Barcelona yari yagiye gusura FC Porto muri Portugal, muri uyu mukino iyi kipe yo muri Espagne mu bakinnyi 11 yari yabanje mu kibuga harimo Lamine Yamal w’imyaka 16 years n’iminsi 84.
Uku kubanza mu kibuga byatumye Lamine Yamal ahita aba umukinnyi muto mu mateka ubanje mu mikino ya Champions League aba akuyeho agahigo kari gafitwe na Celestine Babayaro wari waragashyizeho mu mwaka w’imikino wo mu 1994/95.
Muri uyu mukino warangiye FC Barcelona yatsinzemo igitego 1-0 cya Ferran Torres winjiye mu kibuga asimbuye Lewandowski wari ugize ikibazo cy’imvune, bigeze ku munota wa 71 Lamine Yamal yavuye mu kibuga ajya ku bwiherero ndetse aragenda amarayo igihe kinini bituma umutoza amusimbuza atari yabiteguye bitewe nuko bari bari gukina ari abakinnyi 10 hashize iminota 10.
Nyuma y’umukino, Xavi Hernandez yasobanuye ikibazo, Lamine Yamal yahuye nacyo agira ati “Lamine Yamal ntabwo yari ameze neza. Yari afite uburwayi, yari amaze umwanya abimbwira. Namubwiye ko yihuta akajya mu musarani, ariko birangiye bambwiye ko atari bushobore gusubira mu kibuga.