Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu, IGP Felix Namuhoranye, yavuze ko hongerewe imbaraga mu mukwabu wo gushaka inzu zicururizwamo inzoga zo gutahana (liquor stores) n’izitangirwamo ibyo kurya n’ibindi bicuruzwa (alimentations) zahindutse utubari mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.
Yabigarutseho ku wa 4 Ukwakira 2023 ubwo Polisi y’Igihugu n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, byagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru.
Ni ikiganiro yatanze bijyanye n’uko ikibazo cy’ubusinzi ari kimwe mu bikomeje guteza ibibazo mu nguni zitandukanye, haba guteza impanuka zo mu muhanda, gutuma urubyiruko rutagera ku ntego rwihaye n’izindi zijyanye n’ubuzima bwarwo burushaho kujya mu kaga.
Mu guhangana n’ibyo bibazo, Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 1 Kanama 2023 yanzuye ko ibikorwa na serivisi byose bitari iby’ingenzi bizajya bifunga saa Saba z’ijoro mu minsi y’imibyizi, na ho mu mpera z’icyumweru bigafunga saa Munani z’ijoro.
Mu minsi ishize ubwo yari mu kiganiro na RBA, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko iki cyemezo kiri mu murongo wo gushyigikira gahunda iherutse gutangizwa na Minisiteri y’Ubuzima ikangurira abantu kunywa inzoga nke.
Gahunda y’ubu bukangurambaga bwa Minisiteri y’Ubuzima yatangiye nyuma y’uko abayobozi batandukanye barimo na Perezida Paul Kagame bagaragaje ko u Rwanda rufite ikibazo cy’ubusinzi bukabije buniganje mu rubyiruko.
Bamwe bamaze kubona ko iki kibazo cy’ubusinzi cyahagurukiwe, bahisemo kuzajya bajya kunywera muri za alimentations, cyangwa muri za nzu zicururizwamo liqueurs ngo batavumburwa.
IGP Namuhoranye yavuze ko nubwo bakwihisha batyo bitabakundira kuko bisa nko gutwika inzu ugahisha umwotsi.
Ati “Mumaze kumva liquor stores, alimentations zahindutse utubari. Niba hari umuntu utakwihisha ni uwasinze. Ni nko kwitaba telefone uvuga ko uri mu biro kandi uri iwawe mu rugo, umwana arahamagara papa na mama ku rugi, igikurikira umukoresha wawe arakubaza ngo wajyanye umwana mu biro?”
Yakomeje ati “Umusinzi uri muri alimentation ahantu hari isaha zigera volume ikagenda izamuka, agatangira kwigisha amateka y’intambara atarwanye.”
IGP Namuhoranye yasabye ubufatanye kugira ngo ubu businzi bwugarije cyane cyane urubyiruko bucike kuko nta washyigikira ko mu myaka icumi iri imbere, igihugu cyazaba gifite abantu bari mu mirimo itandukanye ariko “badandabirana” kubera inzoga biyahuje bakiri bato.
Ati “Muri kumva ubukangurambaga bwa #TunyweLess. Iyaba byashobokaga twavuga ngo tunareke. Bamwe bavuga ko ari uburenganzira bwabo ariko se uburenganzira bwica umunyango [bubaho]?”
“Liquor store ifite lisansi [licence] yayo, ihinduka bar gute? Twese usanga ari ho turi. Oya. Turi gukurikirana iki kibazo mu buryo bukomeye, turi gukora umukwabu utyaye (crack down operation). Umuntu ufite liquor store yahinduye akabari. Turaje, tuje kugushaka. Kora liquor store, kora alimentation.”
Mu cyumweru gishize ni bwo hatangiye imikwabu yo gufunga liquor stores zikora nk’utubari by’umwihariko haherewe mu bice bya Kicukiro ahazwi nko mu Gatenga.