Gen (Rtd) James Kabarebe, wagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yarahiriye kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA).
Ku wa 27 Nzeri 2023, ni bwo Gen (Rtd) Kabarebe wari usanzwe ari Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.
Kuri uyu wa 3 Ukwakira 2023 ni bwo Gen Kabarebe yarahiriye kwinjira muri EALA yiyemeza gusigasira amasezerano y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba nk’umwe mu bagize EALA.
Ingingo ya 48 igenga amasezerano y’ibihugu binyamuryango n’uburyo bitanga ababihagararira igaragaza ko Inteko Ishinga Amategeko igirwa n’Abadepite icyenda baba baratowe n’igihugu kinyamuryango kugihagararira, abaminisitiri bashinzwe ubutwererane bw’Akarere muri buri gihugu, Umunyamabanga Mukuru n’Umujyanama.
Ingingo ya Gatanu kandi igaragaza ko aba baminisitiri (Ex-officio) batagomba gutora mu Nteko Ishinga Amategeko (EALA).
Gen (Rtd) James Kabarebe yamenyekanye cyane ubwo yari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, umwanya yabayeho imyaka umunani (kuva mu 2002- 2010) ibintu byanatumye agira umwihariko wo kuba ari we wa mbere watinze muri uyu mwanya.
Yabonye izuba mu 1959, avukira muri Uganda kimwe n’abandi Banyarwanda benshi bari impunzi. Icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye yacyize muri ‘St. Henry’s College Kitovu’. Amasomo ye yayakomereje muri Kaminuza ya Makerere aho yakuye Impamyabumenyi mu bijyanye n’Ubukungu na Politiki.
Gen (Rtd) James Kabarebe yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ari umwe mu basirikare bake bafite ipeti rya ‘Four star General’ u Rwanda rwari rufite.