SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Producer Li John yashyize hanze indirimbo ye nshya yise Ndagutinya
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Producer Li John yashyize hanze indirimbo ye nshya yise Ndagutinya
Imyidagaduro

Producer Li John yashyize hanze indirimbo ye nshya yise Ndagutinya

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/09/27 at 6:14 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Iradukunda Jean Aimé umaze kumenyekana ku izina ry’ubuhanzi rya ‘Li John’ yasohoye indirimbo ya gatatu ari wenyine yise ‘Ndagutinya’ nyuma yo gukora izindi nyinshi ari kumwe n’abahanzi batandukanye barimo Marina bakoranye iyakunzwe cyane yiswe ‘Ok’.

 

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru  wa Ahupa Radio  yamutangarije  ko iyi ndirimbo nshya yasohotse iri mu mushinga w’izindi 60 afite zitarasohoka biteganijwe ko azagenda ashyira hanze.

Yavuze ko nyinshi muri izo ndirimbo azagenda azikora wenyine, izindi akazikorana n’abahanzi b’ibyamamare harimo n’abo hanze y’igihugu.

Kubera ubuhanga afite mu gukora no gutunganya amajwi y’indirimbo akaba n’umwe muri ba producer bakomeye, yagize uruhare mu gutunganya amajwi y’iyi ndirimbo nshya ‘Ndagutinya’.

Yakomeje  amubwira  ko mu mishinga afite harimo no gutegurira abakiri bato amarushanwa ajyanye n’umuziki agamije kuwuteza imbere muri rusange aho abazatsinda azabafasha kubakorera indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Li John ni umwe mu ba Producer bagaragazaga amashagaga muri muzika nyarwanda, yarambitse ibiganza ku ndirimbo nyinshi zakunzwe zirimo ‘Kamwe’ yahuriwemo n’abahanzi batandukanye, ‘Ok’ yakoranye na Marina, ‘Truth Or Dare’ ya Davis D, ‘Kalinga’ ya Diplomate n’izindi.

Uyu musore urugendo rwo gutangira kuririmba ku giti cye yaruhereye ku ndirimbo yise ‘Imbunda’ yasohotse mu mpera za 2021.

Li John ukorera muri studio ya Storykast Records yatangiye ibikorwa byo kuririmba bwa mbere mu ndirimbo isezera umuraperi Jay Polly yasohotse mu 2021.

You Might Also Like

Dj Rusam n’umukunzi we Alex Tlex basezeranye imbere y’amategeko

Miss Uwase Raissa Vanessa yasabwe anakobwa n’umukunzi we Ngenzi Dylan (Amafoto)

The Ben yaciye amarenga yo gukora igitaramo cya Kabiri cya New Year Groove

Bwiza yashyize hanze amashusho y’indirimbo Nasara ashimira Producer Loader wamubaye hafi mu rugendo rwe

Umunyarwenya Dr Kingsley wigaruriye imitima y’abanyarwanda agiye gukorera igitaramo I Kigali

Nsanzabera Jean Paul September 27, 2023 September 27, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Koffi Olomide yahamagajwe mu bushinjacyaha

July 13, 2024
Andi makuru

Major Gashirahamwe w’umurundi waguye mu mirwano ya M23 yashyinguwe

November 17, 2023
Imikino

Volleyball: Abatoza batatu bagiye guhabwa amahugurwa muri Brésil

November 28, 2023
Imyidagaduro

Itorero Intayoberana rigiye gukorera igitaramo muri Kenya

March 7, 2024
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Algeria (Amafoto)

June 3, 2025
Imyidagaduro

Wamala Troy ushinjwa kwica Mozey Radio ubujurire bwe bwumviswe mu rukiko

April 3, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?