SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Mvukiyehe Juvénal yambuwe Kiyovu Sports Association
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Mvukiyehe Juvénal yambuwe Kiyovu Sports Association
Imikino

Mvukiyehe Juvénal yambuwe Kiyovu Sports Association

Ahupa Radio
Last updated: 2023/09/27 at 11:02 AM
Ahupa Radio
Share
2 Min Read
SHARE

Ubuyobozi bw’umuryango wa Kiyovu Sports, bwatangaje ko ibikorwa bya Siporo byose byakuwe mu maboko ya Kiyovu Sports Company Limited.

Hashize iminsi humvikana igisa no guhangana hagati y’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports Association ndetse na Kiyovu Sports Company Ltd, aho bamwe baba bavuga ko ari bo bayobozi bareberera ibikorwa byose by’Umuryango.

Ibi bisa nibyazanye agatotsi muri iyi kipe, ndetse binatuma umusaruro mwiza ubura kuko mu mikino ine ya shampiyona imaze gukinwa, yatsinzemo umwe gusa, inganya ibiri inatsindwa umwe.

Nyuma y’ibi byose, Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports Association yemeje ko ibikorwa byose bya Siporo muri uyu muryango, byasubijwe mu maboko y’uyu muryango bikuwe muri Company iyoborwa na Mvukiyehe Juvénal.

Mu ibaruwa yashyizweho umukono n’abagize Komite Nyobozi bose ya Kiyovu Sports Association, bavuze ko byagaragaye ko Kiyovu Sports Company Ltd yacunze nabi ikipe kuko hari abakinnyi bareze umuryango ndetse bikayiviramo kwishyura amafaranga menshi kubera amakosa yakozwe.

Bakomeje bavuga ko kugeza ubu hari abakozi b’ikipe bafitiwe ibirarane by’imishahara, kandi nyamara bafitanye amasezerano y’akazi ahoraho. Ibi bisobanuye ko Company itagishoboye gucunga gukurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe.

Basoje bagira bati “Imicungire n’ibikorwa bya Sports byose bya Kiyovu Sports bivanwe  muri Kiyovu Sports Company Ltd bikaba bisubijwe by’agateganyo muri Kiyovu Sports Association.”

Muri iyi baruwa kandi, basabye Abanyamuryango ba Kiyovu Sports Association, gukomeza gushyigikira ikipe ya bo kugira ngo ibashe gukomeza guhanganira ibikombe bitandukanye bikinirwa mu Rwanda.

 

You Might Also Like

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

Ahupa Radio September 27, 2023 September 27, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Perezida Kagame yasobanuriye abakoresha imbuga nkoranyambaga impamvu bateguye urugamba rwo kwibohora

July 9, 2024
Andi makuru

Ihuriro AFC/M23 washinje Leta ya Kinshasa igitero cyaguyemo abantu 11 i Bukavu

February 28, 2025
Imikino

Peace Cup: Gasogi United isezereye APR FC

February 21, 2024
Imyidagaduro

Platini yashimangiye ko Big Fizzo na Eddy Kenzo bazitabira igitaramo cye

February 27, 2024
Imyidagaduro

Kelis Rogers wari umugore wa Nas yahishuriye abamukurikira ibihe byiza yagiriye mu Rwanda

February 8, 2024
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yavuze igisobanuro cy’amazina yise abuzukuru be Anaya na Amalia

March 8, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?