Ku mugoroba wo kuri uy Gatanu tariki 22 Nzeri muri Onomo Hotel Umuhanzi Victor Rukotana yashimishije benshi muri gahunda yatangije ihoraho y’ibitaramo by’injyana gakondo bigamije gutanga umusanzu mu kuyiteza imbere no kwigisha abantu ibijyanye n’Umuco Nyarwanda
Icyo gitaramo cyitabiriwe na benshi mu byamamare cyabimburiye ibitaramo ateganya bizajya biba kabiri mu kwezi.
Muri ibi bitaramo afatanya n’abarimo Rass Kayaga, Abamararungu Group n’abandi bahanzi bazwi mu muziki gakondo. Ibi bitaramo yabyise “Dutarame u Rwanda’’.
Igitaramo cyabanjirije ibindi yari yatumiye abahanzikazi Ange na Pamella ndetse na Massamba Intore ari nawe wahaye umugisha ibi bitaramo nk’umwe mu bafashije uyu muhanzi ubwo yatangiraga umuziki.
Aba bahanzi bose bakumbuje abantu indirimbo gakondo cyane ko arizo basanzwe bazwiho. Uretse indirimbo ariko havuzwe n’amazina y’inka benshi bishimira ubuhanga byakozwemo
Victor Rukotana nyuma y’igitaramo yadutangarije ko impamvu we n’abari kumufasha bahisemo gutangiza ibi bitaramo ari uko nta hantu hahari abantu bahurira ngo batarame, bace imigara, bige amateka y’igihugu, baririmba, bavuga imivugo n’amazina y’inka, baca imigani cyangwa ngo basakuze.
Ati “ ibi bitaramo twabikoze kuko abantu muri iyi minsi abanyarwanda bihugiyeho badahura alkugira ngo batarame bungurane ibitekerezo ku bifitanye isano n’umuco wacu gakondo kandi ibyo na byo biba bikenewe cyane kugira ngo abari kubyiruka batazatakaza wa mwimerere wa Kinyarwanda.’’
Victor Rukotana yamenyekanye mu ndirimbo nk’Umudamazera, Love, Umubavu, Love, Akayama, Kideyo ni zindi nyinshi yagiye ahuriramo nabandi bahanzi.
