SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umutekano udasanzwe wari wose mu rubanza rwa Kazungu Denis wishe abantu 14
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Utuntu n'utundi > Umutekano udasanzwe wari wose mu rubanza rwa Kazungu Denis wishe abantu 14
Utuntu n'utundi

Umutekano udasanzwe wari wose mu rubanza rwa Kazungu Denis wishe abantu 14

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/09/21 at 11:57 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Kazungu Denis agiye gusubira aho afungiye (Photo The NewTimes)

Kuri uyu wa Kane, ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, abantu bari benshi ku rukiko baje gukurikirana urubanza umugabo witwa Kazungu Denis, aregwamo aho akurikiranyweho kwica abantu 12, biganjemo abakobwa.

Urubanza rwe rwatangiye saa tatu za mu gitondo, Kazungu, umusore w’inzobe, udafite ibigango bikanganye, ariko ukekwaho ibikorwa by’ubugome, mu rukiko yanyuzagamo agahindukira akareba imbaga yari yuzuye, ndetse agasa n’umwenyura.

Umushinjacyaha yasubiye mu bikorwa bye bigize ibyaha 10 akurikiranyweho birimo ubwicanyi, iyicarubozo, n’ibindi avuga uko Kazungu yagiye abikora.

Yavuze ko Kazungu yavuze ko yibuka abantu batatu gusa mu bantu akekwaho ko yishe, barimo umusore witwa Turatsinze Eric, uwitwa Eliane Mbabazi n’uwitwa Clementine.

Mbere ngo yabanje kujya yica umuntu akamushyira mu cyobo yacukuye, akamurenzaho igitaka, ariko aza gusanga kizuzura vuba, niko kujya abica noneho akabagerekeranya.

Umushinjacyaha yavuze ko umwe mu bakobwa bacitse Kazungu yavuze ko yabanje kumwaka ibye byose, arangije aramusambanya.

Ngo iyo yagezaga abantu iwe yabashyiragaho iterabwoba, akabaniga, abababaye bakemera kumuha ibyabo byose, harimo kubambura telefoni, akabasaba umubare w’ibanga wa Mobile money, uwa Bank, ubundi akanarebamo nomero z’abandi bakobwa baziranye n’uwo yambuye.

Hari n’uwo yambuye ngo amusaba kumwandikira inyandiko yemeza ko amuhaye ibyo atunze byose.

Kazungu yemeye ibyo ashinjwa ati “Ntacyo ndenzaho, ibyo avuga (Umushinjacyaha) ni byo.

Umucamanza yamubajije impamvu yakoze icyaha, asubiza ko abo yishe bamuteye SIDA ku bushake.

Abajijwe ku byo gufungwa by’agateganyo, Kazungu ati “Icyaha nakoze si icy’umupira wo gukina mu nzu, ni mwe bo kwicara mukagena aho umupira uzajya.”

Umushinjacyaha ariko yasabye ko Kazungu yafungwa by’agateganyo kubera umutekano w’abo yahemukiye bakamucika kuko yababwiraga ko uzavuga amakuru azamwica, akanamwicana n’umuryango we wose.

Indi mpamvu ni uko Kazungu Denis, bigaragara ko yakodesheje inzu uwitwa Dushimimana Joseph, uyu akaba ngo afungiwe i Mageragere, ariko na nomero ya Momo yakoreshaga ibaruye mu mazina y’uyu Dushimimana.
Umushinjacyaha akavuga ko yafungwa by’agateganyo hagakomeza iperereza ryo kumenya umwirondoro we wa nyawo.

Ku rukiko mu buryo budasanzwe Abashinzwe umutekano wa Perezida ni bo basakaga abantu, kwinjira byasabaga kwerekana ikarita y’akazi, kandi imbere mu rukiko abantu bicaraga ku myanya ibaze.

Itariki yo gusoma icyemezo cy’urukiko ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ni 26/09/2023.

You Might Also Like

Tomiko Itooka wari ukuze kurusha abandi kw’isi yitabye Imana ku myaka 116

Meet Amb. Kingsley Amafibe A Vocal Advocate Of Unity and Peaceful Co-existence

Namibia yangiye ubwato bwa MV Kathrin bwari butwaye intwaro muri isarel guhagara ku cyambu cyayo

Bahati Makaca yikomye abategaga urugo rwe iminsi

Donald Trump na Kamala Harris guhurira mu kiganiro mpaka

Nsanzabera Jean Paul September 21, 2023 September 21, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Niyonzima Haruna yahishuye uko atarotaga kuba icyamamare mu mupira w’amaguru

November 1, 2024
Iyobokamana

Itsinda rya Drups Band ryateguye igitaramo kizitabirwa n’ibyamamare muri Gospel

November 22, 2023
Imyidagaduro

Marchal Ujeku avuga ko umuziki uri mu byatumye agera aho ageze ubu

February 6, 2024
Utuntu n'utundi

Apôtre Yongwe yajuririye mu rukiko rwisumbuye

November 7, 2023
Imikino

Heroes Cup Final: AS Kigali WFC yigaranzuye Rayon Sports WFC

February 1, 2024
Imyidagaduro

Shaddy Boo yatatse umusore mushya bari mu Rukundo

May 23, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?