Igitaramo “Tujyane Mwami” kizahuriza hamwe abaririmbyi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bagera kuri batanu, byatangajwe ko kizabanzirizwa n’ivugabutumwa rikorewe ku muhanda mbere y’igitaramo nyamukuru giteganyijwe ku wa 24 Nzeri 2023 kuri Dove Hotel.
Mu kiganiro abateguye iki gitaramo bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 20 Nzeri 2023 kuri Parkinn Hotel, bagaragaje umwihariko w’iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya mbere harimo igikorwa cy’ibwirizabutumwa ryo ku muhanda ndetse no gusangira hagati y’abitabiriye igitaramo n’abahanzi.
Iki gikorwa cy’ibwirizabutumwa rikorerewe ku muhanda giteganyijwe ku wa 21 Nzeri 2023 kizatangirira ku Kinamba mu mujyi wa Kigali kugera kuri Dova Hotel aho igitaramo nyirizina kizabera.
Mandela Ndahiriwe uhagarariye abateguye iki gitaramo, yavuze ko intego z’iki gitaramo ari ibwirizabutumwa rinyuze mu ijambo ry’Imana cyangwa indirimbo z’abahanzi ndetse no gufasha abantu kwakira agakiza.
Ati “Akenshi ibitaramo biba bikeneye umwihariko, muri iki cyumweru hari ibikorwa tuzakora byo kujya tubwiriza abantu ku muhanda. Turabizi ko hari abantu ubutumwa buzageraho bagakizwa, intego y’ibi bikorwa byose ni ugutuma abantu bakira agakiza.”
Ku bijyanye n’ibiciro bivugwa ko biri hejuru, Mandela yavuze ibiciro byatewe n’ibikorwa biri muri iki gitaramo harimo gusangira kuzahuza abazitabira iki gitaramo bazasangira n’abahanzi bakunda.
Mandela yakomeje agira ati “Ku bijyanye n’ibiciro nahoze numva hari abavuga ko bihanitse ariko buriya muzirikane ko hazabo umwanya wo gusangira kandi amafunguro yo muri hotel namwe murabizi ibiciro byayo, rero ntabwo bihenze urebye ku bikorwa bizaba biri mu gitaramo.”
Iki gitaramo cyashyizeho umwanya wo gusengera abanyeshuri babasabira kuzagendana n’uwiteka mu masomo bagiye kwerekezamo.
Ikindi gikorwa kizakurikira iki gitaramo ni ugushaka abanyeshuri batishoboye bavuye mu matorero atandukanye bazishyurirwa amafaranga y’ishuri.
Abazitabira ‘Tujyane Mwami’ bazataramirwa n’abahanzi barimo Josh Ishimwe, Danny Mutabazi, True Promises ,James & Daniella na Musinga Joe.
Abanyeshuri bitegura gusubira ku ishuri bashyiriweho itike yihariye igura ibihumbi 15Frw, couple yo izishyura ibihumbi 40Frw naho umuntu umwe ni ibihumbi 30Frw.
